Imyidagaduro

Abakobwa 15 bari mu mwiherero wa Miss Supranational basuye ingoro y’urugamba rwo guhagarika Jenoside

Abakobwa 15 bari mu mwiherero wa Miss Supranational basuye ingoro y’urugamba rwo guhagarika Jenoside

Abakobwa 15 bahatanira ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 bari mu mwiherero La parrise Nyandugu, ku munsi w’ejo basuye ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi iherereye Kimihurura.

Uyu mwiherero watangiye tariki ya 3 Nzeri aho abakobwa 15 bari guhatanira ikamba bakomeje kugenda bahabwa ubumenyi butandukanye.

Ku munsi w’ejo ku wa Kane basuye ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside aho basobanuriwe urugendo Inkotanyi zanyuzemo mu kubohora igihugu.

Uyu mwiherero uzasozwa tariki ya 8 Nzeri aho hazatangazwa uwegukanye iri kamba akazahagararira u Rwanda muri Poland mu irushanwa rya Miss Supranational world, abazitabira ibi birori bazataramirwa na Alyn Sano na Jp Zed.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top