Abakinnyi batanu ba ruhago bafashwe basambana n’abakunzi ba bagenzi babo
Burya umugabo muzasangira byose ariko nibigera ku mugore cyangwa umukunzi, aba ari ntakorwaho, gusa ntibibuza ko hari ababirengaho bakajya kwisayidira birengagije ibindi byose.
Twirengagije ya mvugo igira iti "agakunze ababiri karabateranta," ariko no mu bintu bitatu abagabo bapfa, harimo umugore.
Muri iyi nkuru, tugiye kugaruka ku mazina atanu azwi muri ruhago, yafashwe yaciye inyuma abakinnyi bagenzi babo ku bagore cyangwa abakunzi babo.
Kimwe mu gitangaje muri iyi nkuru ni uko harimo n’abakinnyi bavukana bisanze umwe yaciye inyuma mugenzi we.
5. Michael Ballack na Christian Lell
Michael Ballack umwe mu bakinnyi beza u Budage bwagize na Christian Lell na we ukomoka mu Budage, ubwo bombi bakiniraga Bayern Munich baje kwisanga barebana ay’ingwe kubera Ballack yamuciye inyuma ku mugore we.
Lell akaba yarafashe umugore we, Daniella Aumann na Michael Ballack, gusa kubera uburyo Ballack yari yubashywe ari na kapiteni w’ikipe y’igihugu, babashije kubisibanganya ntibyasakuza cyane.
4. Jordan Ayew n’umugore wa Afriyie Acquah
Muri 2015, Jordan Ayew wakiniraga Aston Villa yatunguye benshi ubwo hajyaga hanze amakuru y’uko amaze igihe aca inyuma mugenzi bakinanaga mu ikipe y’igihugu ya Ghan, Afriyie Acquah.
Ni nyuma y’amajwi yagiye hanze y’umugore wa Acquah, Amanda Acquah avuga ko we na Ayew bamaze imyaka ine bafitanye umubano udasanzwe. Gusa nyuma yaje kubyihakana na Ayew arabihakana.
Ibi byateje umwuka utari mwiza hagati y’aba bakinnyi bombi.
3. Mauro Icardi n’umugore wa Maxi Lopez
Aba bombi bakomoka muri Argentine bari inshuti magara, banakinanye muri FC Barcelona na Sampdoria, gusa umubano waje gushyirwaho akadomo n’umugore muri 2013.
Muri uwo mwaka nibwo Max Lopez yamenye ko Mauro Icardi aryamana n’umugore we, Wanda Nara.
Uyu mugore yaje no guha gatanya Lopez amushinja kutabyara yisangira Icardi, gusa na we nyuma baje gutandukana ariko bari barabyaranye.
2. Ryan Giggs na Natasha Lever, umugore w’umuvandimwe we Rhodri
Ni inkuru yatunguye benshi aho abakinnyi babiri b’abavandimwe b’Abongereza Ryan Giggs wakiniye Manchester United na Rhodri Giggs bapfuye umugore.
Ubundi iyi nkuru itangira Ryan Giggs ari we wari umukunzi wa Natasha Lever, gusa byarangiye ashakanye na Rhodri Giggs, umuvandimwe w’uwahoze ari umukunzi we.
Burya koko aho yanyuze ntihaca urwango, bakomeje kujya bisayidira kugeza muri 2011 ubwo bafatwaga. Ni inkuru yatunguye benshi.
1.Thibaut Courtois n’umukunzi wa Kevin De Bruyne
Muri 2013 abakinnyi babiri b’Ababiligi, Thibaut Courtois na Kevin De Bruyne bakiniraga Chelsea bisanze mu ntambara y’urukundo kubera Caroline Lijnen.
Caroline Lijnen yari umukunzi wa Kevin De Bruyne, yaje gushinja uyu mukinnyi kutizerwa yisangira Thibaut Courtois ngo amuhumurize.
Amakuru avuga ko Courtois yamufashe neza kuruta uko De Bruyne yamufataga birangira yigumiyeyo. Ibi byaravuzwe cyane ndetse binazana agatotsi mu mubano w’aba bakinnyi bombi.
)
Ibitekerezo