Umuraperi 50 Cent yashotoye Kanye West, amuserereza ko yambara kandi agakora imyenda iteye nabi.
Mu butumwa yashyize kuri Instagram muri iki cyumweru, 50 Cent yerekanye Kanye West yambaye imyenda ikorerwa muri sosiyete ye y’imideri Yeezy, ahamya ko ari urugero rwiza rw’imyenda mibi.
Uyu mugabo ubusanzwe witwa Curtis Jackson yagize ati “ Yewe, nubwo ntazi byinshi ku myambarire, sinshobora kwambara biriya bintazi. Haha mva mu maso!”
Kuri iyo foto West yari yambaye umupira munini cyane wa T-Shirt, utwikiriye undi w’amaboko maremare w’icyatsi.
Hasi yari yambaye ipantaro nayo bigaragara ko ari nini cyane, n’inkweto za sneakers. Yari yambaye n’imikufi ya zahabu.
50 Cent ufite imyaka 42 yavuze ko nta kintu na kimwe mu buzima cyatuma yambara nka Kanye West.
Benshi mu bamukurikiye nabo bemeranyijwe nawe ko Kanye yari yambaye nabi.
Umwe ari “Arasa nk’uvuye muri gereza yo muri Beijing”, undi nawe ati “Uwo muhungu arasa nk’umurwayi utorotse ibitaro! Cyangwa impfungwa irangije igifungo cy’imyaka 12.”
Hari n’undi wavuze ko Kanye yari yambaye nk’umurwayi wo mu mutwe. Ariko hari n’abandi babwiye 50 Cent ko ari gushorotana .
Kanye West nawe asanzwe azwiho gusebya ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga, ndetse aherutse kwibasira Drake. Kugeza ubu yahisemo guceceka ntiyasubiza 50 Cent.
Fifty muri iyi minsi yakomeje kwibasira abantu batandukanye barimo uwo barimo Teairra Mari wamenyekanye muri filime Love and Hip Hop.
Kenye West na 50 Cent bakunze gucyocyorana mu myaka yashize, cyane cyane muri 2007 ubwo basohoreraga album ku munsi umwe.
)
Ibitekerezo