Imyidagaduro

Zodwa Wabantu wagaciye kubera kubyina atambaye ikariso yabajishije imva ye

Zodwa Wabantu wagaciye kubera kubyina atambaye ikariso yabajishije imva ye

Umukobwa witwa Zodwa Wabantu waciye ibintu muri Afurika ku bwo kubyina atambaye ikariso yamaze kugura isanduku azashyingurwamo umunsi azapfa.

Uyu mukobwa ubusanzwe witwa Zodwa Rebecca Libram azwi cyane muri Afurika y’Epfo kubera imyitwarire ye idasanzwe no kubyina yambaye mu buryo bugaragaza imyanya ye y’ibanga.

Zodwa Wabantu uzwi cyane ku bwo kubyina nta kenda k’imbere yambaye ndetse akabyereka ababa baje kumureba, yasobanuriye ikinyamakuru TshisaLIVE ko yiguriye imva kugira ngo ababaze abamwifurije kenshi kuzapfa nabi nka nyina.

Yahishuye ko nyina apfa umuryango wabo wari ukennye cyane ku buryo batabashije kubona uko bamushyingura mu buryo bwiyubashye ndetse by’umwihariko ngo isanduku yashyinguwemo yari iciritse mu buryo buhanitse.

Yavuze ko ashaka kwereka abamusekaga ko igihe amaze ari icyamamare yakoreye amafaranga menshi ndetse ko yamaze kwiteganyiriza imva nziza ku buryo umunsi azapfa nta muntu uzongera guseka umuryango we.

Yagize ati “Ubwo twashyinguraga mama, byari agahinda gakomeye. Yashyinguwe mu isanduku iciriritse cyane […] Nanjye abantu bambwiraga ko nzapfa nk’urwa mama, ubuzima bwanjye bwose rero nabayeho nshakisha ukuntu nazabanyomoza.”

Zodwa yashimangiye ko ibijyanye no kumushyingura birimo isanduku nziza, imodoka zizatwara umurambo n’aho azashyingurwa byose yamaze kubyishyura ama-rand ibihumbi 150[9,734,690 Rwf].

Yagize ati “Ubwo najyaga kuyigura abantu baketse ko atari iyanjye nje kugura. Baketse ko ndi kubikorera umwe mu muryango wanjye. Ariko ninjiyemo ngo nipime uko bizaba bimeze bahise babona ko nta mikino irimo.”

Yongeraho ati “Isanduku ifite agaciro k’ama-rand ibihumbi 50 na 70, andi mafaranga asigaye azakoreshwa mu bindi bikorwa mu kunshyingura.”

Uyu mukobwa amaze kubaka izina mu buryo bukomeye, iwabo muri Afurika y’Epfo ubu yihariye itangazamakuru bavuga ku isanduku yaguze azashyingurwamo.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top