Umuraperi Young Grace ukuriwe yatangaje ko afite amatsiko menshi yo kubona imfura ye.
Uyu mukobwa yatewe inda n’umukunzi we Rwabuhihi Hubert bakunda kwita Piqué wamwambitse impeta muri Nzeli y’umwaka ushize.
Abinyujije kuri Instagram Youn Grace yerekanye Video ye yicaye mu modoka bigaragara ko ari hafi kwibaruka.
Yaherekejeho amagambo ati “Ntewe ishema nawe mwana wanjye @diamant_og
Nfite amatsiko yo kukubona rukundo💕”
Ni ibintu umukunzi we nawe yahise agaragaza ko yishimiye, aherekeza ubwo butumwa n’udutima twinshi. Young Grace yamaze gufunguriza umwana we yahimbye Diamantëë konti ya Instagram imaze gukurikirwa n’abantu 1680.
Mu kwezi gushize ikinyamakuru Isimbi.rw cyasuye Young Grace aho acumbitse mu Murenge wa Nyakabanda hafi yo Kwa Gisimba.
Yavuze ko akimenya ko yasamye yishimye cyane.
Ati “Byaranshimishije, gusama ntabwo ari ibintu ubyuka ngo bipfe kubaho. Buri mukobwa wese yifuza gusama, urabizi hari abantu babuze urubyaro, hari benshi bari ku karago basengera urubyaro. Nkibibona narishimye, nshima Imana ko impaye uwo mugisha.”
Iyi nkuru ayibwira nyina bwa mbere na we ngo ntiyigeze ababara kuko azi agaciro k’umwana. Yagize ati “Buriya ababyeyi bazi agaciro k’abana, azi ko abana ari umugisha, afite uko yabyakiriye ariko yarishimye nta kibazo. Yabyakiriye neza, arankomeza, turi kumwe muri rusange.”
Yongeyeho ati “Nanjye byaranshimishije, icya kabiri hari abo zigwa nabi, hari abarwagurika, hari n’ushobora kubyara bamufashe ku ngufu agasama atabishakaga. Ku ruhande rwanjye njyewe nta kibazo, mfite amatsiko yo kubona Diamante wanjye.”
Young Grace ngo yahoze yifuza ko yazabyara hagati y’imyaka 26 na 30 bityo ngo iyi nda ntiyamutunguye.

Ibitekerezo