Imyidagaduro

Weasel na Lilian Mbabazi bararebana ay’ingwe kubera nyakwigendera Radio

Weasel na Lilian Mbabazi bararebana ay’ingwe kubera nyakwigendera Radio

Umuhanzi Douglas Mayanja uzwi nka Weasel yavuze ku kibazo cy’itsinda rya Goodlyfe kinarimo Liliane Mbabazi wahoze ari umugore wa Radio witabye Imana.

Nyina wa Radio witwa Jane Kasubo aherutse kuregera ko indirimbo z’umwana we zasubiwemo zikagurishwa nta burenganzira umuryango we utanze ndetse utamenyeshejwe.

Abahanzi bashinjwaga muri icyo kirego barimo na Weasel bahoze baririmbana mu itsinda Goodlyfe ndetse na Geoffrey Kyagambidwa uzwi nka Chagga na Emotions Musinguzi.

Mu kiganiro Weasel yagiranye na Spark TV kuri iki kibazo, yavuze ko yagiye yihanganira Lilian Mbabazi inshuro nyinshi akamwemerera kuririmba indirimbo za Goodlyfe zirimo we na Radio ahantu hatandukanye ariko we ubu akaba atamworoheye gusa ngo ntazi ikiri gutuma umuryango wa nyakwigendera wo wamurega.

Yagize ati “Icyo bari kwiyibagiza ni uko Mowzey Radio yari nka Bob Marley. Indirimbo ze buri wese yazikoresha. Ariko we [Mbabazi Lilian] ari kunshotora. Azabisobanurira abana be ate?”

Weasel na Lilian Mbabazi bararebana ay'ingwe kubera nyakwigendera Radio

Yongeyeho ati “Nakomeje kwicecekera kubera ntakunda kuvuga menshi ariko Lilian Mbabazi yakomeje kuririmba indirimbo zacu zirimo nka ‘Bread And Butter’ ariko sinigeze na rimwe muha ibarwa imwihanangiriza kubera ko nziko ari kwita ku bana bacu ba Radio.”

Mowzey Radio yavutse ku wa 25 Mutarama 1983 apfa kuwa 1 Gashyantare 2018. Yasize abana batanu, yari atarashaka umugore mu buryo buzwi.

Uyu muhanzi wari umaze imyaka irenga icumi akunzwe mu muziki wa Uganda, yaguye mu bitaro bya Case Hospital. Yazize ingaruka yatewe n’inkoni yakubiswe mu ijoro rya tariki 22 Mutarama 2018 ubwo yari mu kabari kitwa De Bar i Entebbe.

Lilian Mbabazi yari aherutse kugaragaza intimba yasigiwe n'urupfu rwa Radio babyaranye amwifuriza isabukuru nziza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top