VIDEO: Urukundo rwa Soleil na Kanimba muri Bamenya ngo rushobora kuba urw’impamo
Uwase Delphine wamenyekanye nka Soleil muri filime y’uruhererekane ya Bamenya ari umugore wa Kanimba, avuga ko uru rukundo rwabo rwo muri filime rushobora kuzaba impamo kuko umugabo umuntu amukura aho aba ari mu buzima bwe bwa buri munsi.
Bamenya ni filime y’uruhererekane inyura kuri YouTube, Soleil akina muri iyi filime ari umugore wa Kanimba(nibo inkuru ishingiyeho).
Aganira na Isimbi.rw, Soleil avuga ko ikintu cya mbere cyabanje kumugora ari ugukundana na Kanimba amuha care kandi nyamara badakundana.
Yagize ati”Bwa mbere narababwiye nti ibi bintu ntabwo byashoboka, ubuse murabona uyu muntu namukunda? Ntabwo nabasha kumuha care, ubu se murabona nabasha guhwera? Ntabwo nabasha kureba neza, hajemo ibintu byinshi ariko baza kubinyumvisha, ubu ni umugabo wanjye muri Bamenya.”
Ngo kuba akina akundana na Kanimba, Soleil avuga ko bishiboka ko no mu buzima busanzwe bazakundana akamubera umugabo kuko akenshi umugabo umuntu amukura mu bantu baziranye kandi bahorana.
Yagize ati”None se buriya ubundi umugabo umukura he? Utamukuye ku ishuri, ngo umukure ku rusengero, ngo umukure mubo mukorana, none se umuntu yakubera umugabo cyangwa ngo akubere umukunzi mutarigeze mumenyana? Bibaye ntawabyanga, bishobotse ntawabyanga kuko umuntu wese aba ateganya ko ibintu byiza bigomba kumubaho, urumva byaba ari akaursho ariko simbizi nanjye ndacyabitegereje.”
Muri iyi filime Soleil akina agaragara nk’umugore ubangamirwa n’umugabo cyane ariko agakunda kubabarira umugabo we Kanimba ku makossa ye amukorera.
Agaragara kandi nk’umugore windangare utagira ikintu yitaho ku buryo ibintu byinshi bisohoka mu rugo bikagenda ntakurikirane kandi ari we wa mbere wakabaye abikurikirana.
Ngo iyi mibanire ye na Kanimba muri Bamenya ngo imaze kugira abo yigisha kuko asigaye abona ubutumwa bwinshi bumubwira ko nabo ingo zabo zari zimeze nk’urwe ariko hari icyahindutse.
Yagize ati”Hari benshi nagiye nakira abandi bakambwira ko abagabo babo bameze nk’uriya mfite muri Bamenya, ariko uburyo nagiye mbyitwaramo bigerageza kugenda bibubaka, no kuba bari indangare imirimo barayihariye abakozi, akumva ko ibintu byose niba yagiye ku kazi akagaruka iby’urugo bitamureba, navuga ko bagiye bagira impinduka.”
Uwase Delphine cyangwa Soleil, filime ya mbere yakinnyemo ni iyitwa Bomoa yakinwe muri 2014, ngo yakuze akunda abakinnyi ba filime nka Cyntia Rothrock yakunze muri filime nka Red Dragon na Mision Impossible, yakundaga kandi Nikita na Angel Valdez.
Soleil abona igihe gishobora kugera we Kanimba bagakundana nyabyo
Reba hano ikiganiro twagiranye na Soleil
)
Ibitekerezo