Imyidagaduro

VIDEO: Umwaka urenga urashize Charly na Nina baraborotse Muyoboke Alex

VIDEO: Umwaka urenga urashize Charly na Nina baraborotse Muyoboke Alex

Muyoboke Alex, wamenyekanye nk’umujyanama w’abahanzi batandukanye mu Rwanda, avuga ko nyuma yo gutandukana n’itsinda rya Charly na Nina atarabasha kuvugana na bo kuko bamuborotse ahantu hose.

Charly na Nina batandukanye n’uyu mugabo wari umujyanama wa bo muri muri Gashyantare 2018 nyuma y’imyaka 5 bakorana.

Aganira na Isimbi, Muyoboke yavuze ko na we atazi icyo yapfuye n’aba bakobwa uretse kuba yaragiye kubona akabona baramuborotse ahantu hose kugeza n’uyu munsi.

Yagize ati"yego baramborotse ahantu hose, nakwereka na telefoni ukajyaho uretse ko ari n’uburenganzira bwabo. Uko niko kuri nta kintu na kimwe mbona kandi ntabwo njya mbeshya naguha telefoni yanjye ukajya kuri Instagram."

Yakomeje avuga ko uburyo yatandukanye na bo ari ibintu byamutunguye kuko ngo nta kibazo yari azi bafitanye.

Yagize ati"ni surprise bankoreye n’ubwo yangije business, nagiye i Burundi gukora igitaramo. [...], mvuye i Burundi narabahamagaye ngo mbagurire kamwe, narababwiye ngo akazi kagenze neza i Burundi, barambwira ngo baranshaka."

Uyu mugabo ngo yagiye kubareba, baraganira bamubaza gahunda z’ibitaramo bafite byo hanze arayibereka, nyuma ahagarutse agiye kugenda ni bwo Charly yamubwiye ko bifuza guhagarika amasazerano.

Bitewe n’uko Charly akunze kugira ibintu byo gukina, yabanje kugira ngo barimo kumukinisha, abaza Nina amubwira ko ari wo mwanzuro bafashe, batandukana gutyo.

Yavuze ko basinyanaga kontaro y’imyaka itatu yashira bakayongera, iheruka yarangiye mu mpera za 2017 mu gihe yagombaga kongera indi, ni bwo bahise bahagarika amasezerano.

Muyoboke Alexis yari amaze imyaka itanu acunga inyungu za Charly na Nina ndetse ni we wabafashije gukora indirimbo zamenyekanye mu karere. Yagiye abahuza n’abahanzi bakomeye haba mu Burundi na Uganda[aha banahavanye ibihembo bikomeye].

Aba bakobwa bamaze igihe kinini batavugana n’uwari umujyana wabo

Reba hano ikiganiro na Muyoboke Alex

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top