Umuhanzi Ezra Joas uri mu bakunzwe cyane mu muziki uhimbaza Imana by’umwihariko mu njyana ya Lumba na Blues.
Ezra Joas yatangiye kumenyekana akorera umuziki mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru aho avuka, mbere yo kwimukira mu Mujyi wa Kigali kubera akazi. Yakoze indirimbo zakunzwe zirimo iyitwa ‘Niyo’ yafatanyije na Aline Gahongayire. Ibindi bihangano bye bizwi birimo “Nzakunambaho Yesu”, “Ibihe turimo”, “Nizera ko” n’izindi nyinshi.
Uyu muhanzi yatangiye kuririmba afite imyaka 12, yakuze abikunda kuko iwabo bahabikaga ibyuma bya muzika maze akajya abyiyigisha ari nako amenya kuririmba.
Ezra Joas ni umwe mu bana batandatu ba Rev. Pasteur Ntibazigabirwa Joas uri mu kiruhuko cy’izabukuru mu Itorero Angilikani mu Rwanda.
Uyu musore wavutse mu 1993, ni we wegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza wo hanze ya Kigali muri Groove Awards 2018 itanga amashimwe ku bahize abandi mu ruganda rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Ezra Joas ni we mutoza w’indirimbo muri Holy Recall Worship Ministry, itsinda riramya, rikanahimbaza Imana muri Abangilikani. Anabarizwa muri Korali yitwa APKF ihuriyemo abana bavuka ku bapasiteri bo mu Bangilikani.
)
Ibitekerezo