VIDEO: Rosine ukina muri City Maid yemeje ko arusha gukina Nikuze, Diane, Siperansiya…
Rozine Bazongere umukinnyi ukizamuka muri sinema nyarwanda ukina muri City Maid ari murumuna wa Mama Beni, Papa Sava n’izindi avuga ko abakinnyi ba filime nyarwanda bamurusha gukina ari mbarwa nuubwo benshi bamutanze muri uyu mwuga.
Imyaka itatu irashize Rosine Bazongere yinjiye muri sinema nyarwanda ubwo yakinnye filime ya mbere, yahereye kuri filime yitwa ’Impeta Yanjye’ yakinwe muri Gicurasi 2016.
Uyu mukobwa wavukiye muri Ruhango ariko akaza gukurira mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Rukara, avuga ko abakinnyi benshi babana muri sinema nyarwanda bazi gukina ndetse abakunda cyane.
Aganira na Isimbi.rw, Rosine avuga ko abakinnyi benshi ba filime nyarwanda barimo Diane(Bahavu Jeannette), Nikuze(Musanase Laura), Nana(Uwamwezi Nadege) bose bakinana muri City Maid ndetse Siperansiya wo Seburikoko ngo ni abakinnyi b’abahanga cyane.
Yagize ati”Abakinnyi benshi barashoboye niko mbibona, Nikuze arashoboye, Nana arashoboye mujya mubona ukuntu iriya role yo gukina ari indaya ayikora neza, Nikuze iriya role yo kuba umukozi wo mu rugo ababazwa kandi wenda buriya buzima atarigeze abunyuramo, Diane, Mama Nick ni abakinnyi beza. Muri Seburikoko Siperansiya cyangwa Intare y’ingore ni umukinnyi mwiza mfatiraho urugero rukomeye, abo bose ndabafana.”
Gusa ngo kuba aba bakinnyi abona bashoboye anabakunda ndetse abafana, ntibamurusha gukina bose arabarenze.
Yagize ati”Umukinnyi mwiza ni njyewe, kubera ko kuba navuze ko mbakunda ntabwo bandusha gukina, ndabakunda batanga ingero nziza ariko ntabwo bandusha gukina ndabizi, nzi uburyo nkinamo, nzi uburyo abafana banjye bambwira nkina, si filime ya mbere nkinyemo cyangwa iya kabiri nzi uburyo nkinamo rero ndabarusha.”
Rosine w’imyaka 24 avuga ko sinema nyarwanda hari aho imaze kumugeza ariko ngo na none bitewe naho yifuza kugera aracyafite urugendo rurerure rwo gukora, gusa ngo yizeye ko kubera Imana azagera kuri byinshi.
Reba ikiganiro kirambuye na Rosine Bazongere
)
Ibitekerezo
Gis
Ku wa 9-06-2019Wikwibeshyera ntaho uhuriye na Speransiya arakurusha kureeeee