Nta gushidikanye! Papa Sava uramuzi, niba utarahura na we nizeye ko Seburikoko we wamubonye, aca kuri Televiziyo y’Igihugu inshuro eshatu mu cyumweru.
Papa Sava na Seburikoko bamaze kwigarurira imitima y’abatari bake nanjye ndimo. Nta munsi wijyana ntarebye umwe muri bo kuri YouTube kubera uburyo bamfasha kuruhura ubwonko.
Kuri Papa Sava byo we ni agahebuzo! Iyo yigaragaje bushya kuri YouTube kuri chaine ya Niyitegeka Garasiyani, mba ndi maso kugira ngo ndebe uyu mugabo w’umunyaturingushyo uryohereza abatari bake mu bufatanye bwe na Ndimbati Sylvestre.
Seburiko ni we uyoboye mu cyiciro cya filime zica kuri Televiziyo ndetse biragoye ko wabona umukurikira. Papa Sava we ni ikirenga!
Ubu, akenshi usanga Abanyarwanda bakoresha YouTube hafi ya bose bashakisha niba Papa Sava nta kantu gashya yabakoreye. Nk’iyo agize agace ashora rero, usanga abantu bakabyiganiraho bakareba bacuranwa.
Umugabo uhetse aya mazina yombi yitwa Niyitegeka Garasiyani umuhanga mu byerekeye Ibinyabuzima n’Ubutabire ndetse ubifitiye impamyabumenyi yakuye mu yahoze ari KIE.
Niyitegeka Gratien amaze kuba ikirangirire muri sinema, ayoboye abandi mu kugira igikundiro n’ubuhanga budasanzwe mu bakina filime muri iyi myaka, hejuru ya byose afite izindi mpano zihariye ari nabyo bimuhesha ibendera ry’abahagaze neza uyu munsi.
Impine y’ibyo wamenya kuri Niyitegeka
Uyu muhanzi w’imyaka 39 y’amavuko, ni mwene Ngarukiye Tharcice na Mukarusharaza Bernadette. Yavutse kuwa 25 Ugushyingo 1978 ahahoze hitwa i Byumba muri Kiyanza , ubu ni mu Murenge wa Ntarabana i Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru.
Mu mashuri yisumbuye yize Ibinyabuzima n’Ubutabire muri Koleji ya Rilima, hanyuma muri Kaminuza yiga Ubumenyi bw’Isi, Ibinyabuzima n’Uburezi. Yarangije Kaminuza muri 2007, ahabwa impamyabumenyi mu mwaka wa 2008 mu Ishuri Nderabarezi rya Kigali[KIE].
Niyitegeka Gratien yakoze umwuga wo kwigisha mu bigo by’amashuri bitandukanye birimo FAWE Girls School, St Ignace Mugina n’ahandi.
Mu mashuri yigishijemo nyuma yo kurangiza Kaminuza, ahanini yatangaga amasomo mu by’Ibinyabuzima n’ubumenyi bw’Isi. Aho yanyuze yigisha no muri bagenzi be yabyirukanye na bo azwiho kuba ‘inkwakuzi’, kubahiriza igihe no gukorana umwete muri byose.
Iyo uganira na Seburikoko, ni umuhanzi uvuga Ikinyarwanda cyiganjemo amagambo akomeye kandi adategwa, agira n’umwihariko wo kuvugana amaringushyo menshi no kuvungamo urwenya mu buryo buryoshya ikiganiro.
Mu kuvuga umuziki w’ubumenyi afite mu Kinyarwanda, Niyitegeka akubwira ko “Mvuka mu Rwanda, ni naho nakuriye mu cyaro. Nabanje gukora igitaramo nyarwanda kuri Radio 10 mu gihe cy’imyaka itandatu, ahandi nibyo nibandagamo, nakinaga Umurage, nkina mu Ndamutsa ari naho nkina ubu, nkina mu Runana. Aho hose nakoreshaga Ikinyarwanda.”
Niyitegeka ariko yemeza ko Ikinyarwanda kigoye cyane ndetse ko nubwo abantu bamufata nk’ukizi neza burya na we ngo aracyakiga.
Papa Sava…
Yabwiye ISIMBI ko igitekerezo cyo gukora Papa Sava yakigize biturutse ku mushinga yari afite wo kwigisha no gusobanurira abantu insigamigani gusa byaje kurangira bivuyemo filime y’uruhererekane akinana na Ndimbati.
Ati “Ni mu gutekereza cyane. Ntabwo ari yo nari mfite mu bitekerezo byanjye ntangira. Mbere byari ukwinjira mu Kinyarwanda no kugenda nsesengura no gusobanurira abantu ibyerekeye insigamigani. Kuvuga ngo ‘Bateye rwaserera’, ‘utazi akaraye ifumbwe araza ifu’, ukamenya aho bituruka. Nashakaga kujya mbikora ari ijwi noneho nkajya kubikora nyuma nka filime mbarankuru[documentaire]. Noneho nza gusanga bidashobora kunyorohera uroye mu mufuka mpagaze zeru kandi nta muntu mfite untera iyo nkunga.”
Niyitegeka yakuze akunda ubuhanzi cyane ariko by’umwihariko yakundaga kumva ikinamico akanumva cyane ibihangano bya Rujindiri.
Yabyirutse abona se akunda gucuranga ‘cordeon’ akaba n’umuhanga mu gucuranga inanga ya kizungu.
Ati “By’umwihariko Data yari umucuranzi, yacurangaga icyuma bita ‘cordeon’ akanandika indirimbo zo mu Kiliziya. Yari afite ubumenyi bukomeye mu gucuranga inanga. Nakuze nsanga abapadiri bo muri Paruwasi y’iwacu i Rutongo bazaga mu rugo kuganira no kwiga umuziki, yarabafashaga. Nababonaga bari kuri icyo cyuma, narakibonaga nkarira nkirukanka.”
Akirangiza amashuri abanza, ubuzima bwa Niyitegeka bwari bubi cyane ndetse kugira ngo abashe kujya gutangira ishuri byabaye ngombwa ko ajya guhinga imisiri mu gishanga cya Gaseke mu bilometero nka 20 uvuye iwabo i Kiyanza.
Ati “Icyo gihe nibwo nafashe gahunda yo kujya guhinga imisiri. Najyaga guhinga ahitwa mu gishanga cya Gaseke, kuva i Kiyanza ujya ku Gaseke harimo nk’ibirometero nka makumyabiri. Bagukatiraga metero ijana ugahinga, twatahaga nka saa munani.”
Amafaranga y’ibikoresho amaze kuboneka, Niyitegeka yahisemo kwiga ataha iwabo. Yoherejwe kwiga i Rutongo, yajyagayo n’amaguru buri munsi abikora mu gihe cy’umwaka.
Yavuze ko yakoraga urugendo rw’amaguru rw’amasaha abiri kugira ngo agere ku ishuri. Ati “Navaga iwacu i Kiyanza nkajya i Masoro n’amaguru, nahagurukaga saa kumi n’imwe nkajya kwiga i Rutongo i Masoro nkagerayo saa moya n’igice. Nabikoze mu gihe cy’umwaka nyuma nibwo natangiye amarushanwa ku kigo baza kumfasha njya gucumbika ku ishuri muri dortoir.”
Byamuviriyemo gusiganwa ku maguru…
Ati “Uwo muhate wo kwiruka mva mu rugo ngiye guhinga ku Gaseke no kuva mu rugo nirukanka njya kwiga i Rutongo niho havuye Garasiyani wasiganwe ku maguru.”
Yongeyeho ati “Buriya ntabwo natangiye ndi umuhanzi ubona, nabanje kuba umu-athlethe. Nirukanse za Rutongo, nirukanka za Rilima ndushanwa n’abantu bitwaga ba Mutegwamaso. Nirukaga mu mashuri ariko nkagera ku rwego rw’igihugu.”
Niyitegeka yaserukiye Perefegitura ya Kigali-Ngali inshuro nyinshi ndetse hari umunsi yasiganwe ku rwego rw’Igihugu muri Stade Amahoro yiruka yambaye ibirenge biratonyoka ava mu irushanwa ritarangiye.
Ati “Naratsindaga ku rwego rwa Perefegitura ya Kigali-Ngali nkaza ku rwego rw’Igihugu. Nirukanse hariya muri Stade Amahoro ntambaye inkweto ibirenge biratonyoka mvamo ariko icyo gihe nari mfite no kuza kuvuga imivugo hano muri Centre Culturel Franco-Rwandais. Ndabyibuka namanutse gato ngiye kwihagarika ndagaruka ngiye aho bambarira mbura aho basohokera, nabonaga hose ari ibirahuri. Umuntu umwe yaraje aranzamura njya kuvuga umuvugo mba uwa gatatu. Nibwo natangiye ubuhanzi nk’umwimerere icyo gihe.”
Aheruka mu Kiliziya mu 1995
Impamvu yatumye afata uyu mwanzuro ni uko ababyeyi be bahoze ari abagatulika bakomeye baje kubivamo baba abarokore nta mpamvu bamubwiye bityo na we aza gufata umwanzuro wo kureka kujya mu misa.
Yasubiye mu rusengero mu minsi mike ishize ubwo yari agiye mu masengesho yo guherekeza umubyeyi we witabye Imana.
Ati “Mbere ya 1993 iwacu bari abagatolika bakomeye. Mu 1994 bose bahita bavamo bajya muri ADEPR, bagenda batambwiye impamvu nsigara aho ngaho ntajya muri Gatolika ntajya no muri ADEPR binkukiramo gutyo.”
Imbaraga izina rye rimaze kugira zamuhesheje byinshi birimo kunguka inshuti nyinshi no kurushaho kumenyekana muri sinema mu Rwanda. Ubu, mu bakinnyi bakunzwe Niyitegeka arayoboye ndetse ibihangano bye byakirwa bwangu.

Ibitekerezo