Sinema

VIDEO: Ni Kirahinda no hanze ya filime City Maid

VIDEO: Ni Kirahinda no hanze ya filime City Maid

Kirahinda yaciye ibintu muri filime City Maid igitangira kwerekanwa, yari umwe mu bakinnyi b’imena nk’uwazanye Nikuze mu Mujyi wa Kigali, no hanze ya sinema niko yitwa.

Ubusanzwe yitwa Niyonsaba Jaqueline, ku myaka 46 afite abana batandatu n’umwuzukuru umwe. Abana be, umukuru afite imyaka 28 akaba yararangije kaminuza muri 2018 muri Kaminuza y’u Rwanda mu gihe undi ageze kure amasomo y’isakaramentu ry’ubusaseridoti mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda.

Muri filime City Maid, Kirahinda yagaragayemo cyane akina nk’inshoreke ya Gatari. Izina Kirahinda ryamamaye cyane muri City Maid gusa no mu buzima busanzwe niryo azwiho.

No hanze ya filime, ni umucuruzi w’akabari, abifatanya n’akazi ka buri munsi aho ashinzwe isuku mu Kagari k’Agateko mu Murenge wa Jari.

Kirahinda ryaje rite?

Niyonsaba avuga ko izina Kirahinda ari ryo muntu ndetse arikomora mu bikorwa yagaragayemo yamamaza Umukandida wa FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu aheruka.

Yagize ati “Njye ndahinda. Iryo zina Kirahinda naryiswe kubera ubwitange nagaragaje mu kwiyamamaza kwa Perezida wa Repubulika aho namamazaga Paul Kagame kuri stade Amahoro i Remera, abaturage twari kumwe bati ‘wahinze neza’, uri Kirahinda kandi wadushyuhije cyane, riba rirampamye njye ndi umuntu ukunda kwamamaza."

Kirahinda ngo agitangira gukina muri City Maid yahise asubira ibwana, muri we yiyumva nk’urubyiruko kandi ugifite imbaraga.

Ati "Byatumye mba umwana muto, njye naje muri filime nkinana n’abana bakiri bato mpita mpinduka umwana muto cyane. Icyo gihe byarananshimishije cyane."

Ruswa y’igitsina ivugwa muri sinema isharirira Kirahinda

Ni kenshi bivugwa ko muri sinema nyarwanda habamo ruswa ishingiye ku gitsina, akenshi bivugwa ko kugira ngo umukinnyi by’umwihariko umukobwa ashyirwe muri filime abanza kuryamana n’uwayiteguye.

Kuri Kirahinda, ibi biramubabaza cyane. Ati "Sinavuga ngo mbizi kuri runaka, ariko numva ku bwanjye mfite ubushobozi uwo byagaragaraho namuhana by’intangarugero, kuko usibye ko ari ruswa ishingiye ku gitsina ni n’ihohoterwa ry’indengakamere kandi ribabaje. Ntabwo umuntu aba agira ngo bakundane ahubwo aba agira ngo amwangize mu bwonko, byangiza abangavu, ejo hazaza h’igihugu n’ibindi…"

Yemeza ko gukina muri City Maid byamugiriye akamaro mu buryo butandukanye.

Yagize ati "Icyambere byatumye menyekana mu bantu, nabaye umusitari w’umukecuru, ikindi kandi byamfashije gutanga ubutumwa, cyane cyane kwerekana ko Abanyarwandakazi twakagombye kubaho, ubona ko nka kuriya nakinnye nshuka Gatari, nagiraga ngo abantu babyigireho ko atari byo kandi bidakwiye kandi nanjye byaramfashije rwose"

Muri iki gihe nta yindi filime ari gukinamo, aracyabarirwa muri City Maid gusa ibice bigezweho ntagaragaramo.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • mutesi
    Ku wa 7-03-2019

    Mana we ubuse kuk batashyizemo bahavu janette(diane city md) ndababaye

  • mutesi
    Ku wa 7-03-2019

    Mana we ubuse kuk batashyizemo bahavu janette(diane city md) ndababaye

IZASOMWE CYANE

To Top