Mukarujanga umaze imyaka irenga icumi azwi muri sinema yashimangiye ko nta mutima yiyumvamo wo kuzashaka umugabo, ni ibintu afata nk’ibitamushishikaje na mba.
Ubusanzwe yitwa Mujawamariya Hyacinthe yamenyekanye muri filime ‘Haranira kubaho’ aho yakinaga ari umugore wa Samusure agahora atongana na Kanyombya wari umukozi we wo mu rugo.
Mu muryango bamwita Muja. Atuye i Gikondo muri Kigarama ndetse mu gace atuyemo hazwi nko kwa Mukarujanga, gusa ngo nta ruhare yabigizemo. Ati “Nagiye kumva numva barambwiye ngo niko bahise gusa nta ruhare nabigizemo. Byarantunguye…”
Izina yakuye muri sinema riraremereye ni naryo ryatumye aho atuye hafata iyi nyito. Ubu, Mukarujanga asa n’uwashyizwe ku ruhande ndetse abategura filime ntibakimushyiraho ijisho kandi ngo nyir’ubwite ntiyigeze ahagarika gukina.
Ubu, asigaye yariyeguriye ubucuruzi bw’imyaka, kuranguza ifu izwi nka kawunga n’ibindi bicuruzwa bitandukanye. Yavuze ko nubwo acuruza ariko aryamanye impamyabumenyi ya Kaminuza mu byerekeye Administration yakuye muri ULK mu 2013.
Ibyo gusaba akazi nabyo ngo yasanze ari imvune z’ubusa akurikije inshuro amaze kugasaba bikanga.
Ntiyigeze ahagarika gukina filime gusa ngo igihe cyarageze abura uwamuhamagara ngo akine. Ati “Nagiye kubona mbona mbuze ibiraka ndicara ndatuza, gusa nshobora kuba naragizemo ubunebwe kuko sinigeze nshaka akazi ka sinema.”
Mukarujanga abana n’umwana w’umukobwa yabyaranye n’umusore bakundanye mbere ya 2014. Uyu mwana ngo aramuhagije ndetse yumva nta mutima afite wo gushaka umugabo, n’uwo babyaranye ngo nta gahunda yisumbuyeho bafitanye.
Ati “Njye na Papa wa Feza tubanye nk’ababyeyi b’umwana, amusura kenshi, aramusohokana […] Nta gahunda dufite rwose. Nta kindi duteganya.”
Ku giti cye yanahisemo kureka ibyo gushaka umugabo kuko yumva atari umuhamagaro we, hejuru y’ibi akaba yiyumva nk’umukobwa udashobora kwihanganira kubaho atigenga ijana ku ijana.
Yagize ati “Ibintu byose njyewe mba numva ari umuhamagaro, ibyo gushaka umugabo ntabwo ari umuhamagaro wanjye. Ku bwanjye nkunda kwigenga, numva ntashobora kubaho ndi ku itegeko ry’umuntu kandi buryo iyo umugabo mubanye, uca aho ashaka ko uca.”
Yongeraho ati “Ikindi kandi, nta kidasanzwe nabibonyemo. Niyo nshaka umugabo nari kuba nshaka kugira ngo mbyare, mba numva nuzuye, ni ukuri Feza arampagije[araseka]. Wenda igihe gishobora kugera bikaba ariko nta gahunda yabyo mfite.”
Mu muryango wa Mukarujanga ngo na bo barabizi ko nta gahunda afite yo kuzashaka umugabo kandi nta n’umwe ushobora kubihingutsa ngo abimubaze.
Yanavuze ko muri iki gihe hasigaye hari inkundura ikomeye y’ingo nshya zisenyuka kuko ‘urukundo abona rwarashize mu bantu’ ndetse ko abenshi bahitamo umusore barushingana bakurikiye ifaranga kurusha gushyira imbere urugo.
Ati “Icya mbere gitera gusenyuka kw’ingo cyane, abantu nta rukundo bafite. Umukobwa abona umusore ufite amafaranga akamwizirikaho cyangwa yakuzuza imyaka runaka agashaka umugabo ngo kubera ko imyaka yageze, ntabwo ari byo. Uba ukwiye gushaka umuntu umukunda.”
Yongeraho ati “Abantu bakunda ibintu kurusha uko bakunda abantu. Abantu bari gukurikira inyungu kurusha uko bakurikira uko kubaka nk’uko byagenwe.”
REBA IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA MUKARUJANGA:
Mukarujanga, ni umuturanyi wa Kanyombya ndetse nta munsi wirenga batabonanye. Yavuze ko akenshi iyo agiye ku kazi aca kuri Kanyombya arimo akina ikiryabarezi nk’umukino w’amahirwe asigaye akunda cyane.

Ibitekerezo