Imyidagaduro

VIDEO: Mico The Best yahishuye ibye n’Umunyamerika bakundaniye kuri Internet

VIDEO: Mico The Best yahishuye ibye n’Umunyamerika bakundaniye kuri Internet

Mico The Best, umwe mu baririmbyi bakomeye muri Afrobeat mu Rwanda amaze igihe avugwaho gukundana n’umukobwa wo muri Amerika, kuva bakundana kugeza ubu ntibarahura.

Yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko bakundaniye kuri internet bigizwemo uruhare n’umuryango afite muri Michigan.

Yagize ati “Yabanje kuba inshuti y’umuryango wanjye uba hanze, aza kumenya ko bafite umuhungu uri i Kigali. Hari abantu banjye bari hariya, nabohererezaga amafoto aza kundeba aranyishimira, mfite umuryango hariya muri Michigan, byatangiye tuganira biza kurangira twinjiye mu rukundo njye na we.”

Kuva Mico na Acacia bashimana, ntibarahura imbona nkubone. Bohererezanya amafoto gusa ubundi bakaganira mu buryo bwa video biciye kuri internet gusa ngo mu mwaka utaha bazabonana.

Acacia ngo yakundiye Mico The Best uko ateye, ukuntu ari umwirabura ufite ibizigira ndetse by’umwihariko bakaba barahuje mu migirire.

Mico yavuze ko Acacia yujuje ibyo yahoze yifuza ku mukobwa yazakunda bakaba banarushingana.

Ati “Umuntu utabasha guhisha amarangamutima ye. Niba ababaye akabikwereka, yanishima ukabibona, akenshi uwo muntu ikimuranga ni uko ahorana akantu k’akamwenyu, inseko. Umuntu wishima ntabigaragaze ntabwo ushobora kumenya niba yanababaye.”

Yongeraho ati “Najyaga mpura n’ibyo bibazo, nigeze guhura n’ikibazo nk’icyo, ngakundana n’umukobwa utarasekaga, utaranarakaraga ngo bigire inzira. Ukamuha nk’impano umutunguye akakubwira atuje ati “Merci”.”

Yashimangiye ko m gukunda Acacia, yirinze gushyira imbere imiterere y’umubiri kuko ngo “Mushobora kuba mukundana uyu munsi afite intege nziza cyangwa ateye neza ejo bakamuca akaguru […] Ibyo tubonesha amaso isaha n’isaha byavaho.”

Yahakanye yivuye inyuma iby’uko yaba yarakundanye na Acacia kugira ngo azamubere ikiraro kimugeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’uko benshi bahise babivuga agitangaza ko afite umukunzi.

Ati “Ntekereza ko icy’ingenzi kuri njyewe ntabwo ari visa. Umuntu ubona ko njyewe ntakwigeza kuri visa yaba afite ikibazo, icy’ingenzi ni inshuti, ni umukunzi, byacamo tukabana.”

Yongeraho ati “Umuntu undeba gutya akabona ko bigoye kubona visa ya Amerika bigoye aribeshya. Wajya mu gitaramo ukabona visa; mu Bufaransa, n’abantu bariyo bakumva ko atari ibintu bikaze. Ni urukundo ruri hagati yanjye na Acacia.”

Acacia, Umunyamerikakazi ukundana na Mico The Best

Mico The Best asanzwe afite umwana witwa Ramba Junior w’imyaka itandatu yabyaranye n’umukobwa bahoze bakunda.

Mico The Best na Acacia bakundaniye kuri internet gusa, ntirabonana amaso ku yandi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Boom
    Ku wa 11-12-2018

    Videos Irasamira

To Top