VIDEO: Mama Zuzu wakinnye mu Runana, Seburikoko, … Yapfakaye ku myaka 24 ariko ubu abayeho neza
Uwimana Hamidha uzwi nka mama Zuzu, wamenyekanye cyane mu gukina amafilimi n’amateyatere atandukanye nka Seburikoko , Intamenya, Umurabyo, Samanta, urunana (akinamo ari mama James) n’izindi nyinshi , avuga ko n’ubwo yapfakaye afite imyaka 20 abayeho neza nyuma y’uko umugabo we ahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Nyuma y’uko umugabo we yitabye Imana yagiriwe inama yo kutiheba ngo yumve ko ari we wari umugize ahubwo ko agomba gukura amaboko mu mufuka agakora, akiyakira kandi akirinda kurebera ku bandi agakora ibijyanye n’ubushobozi bwe, ibi nibyo byatumye atera imbere akaba abayeho neza nta kintu na kimwe abuze.
Mu 1998 yaje kongera gushaka undi mugabo ariko ngo ntabwo ibintu byaje kugenda neza kuko yamushatse ari umugore wa kabiri, umugabo yaje kumuta amusigana abana ariko kubera kwihangana no gukora cyane yaje kurera abana be arabakuza.
Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI kibanze kuri sinema cyane nka hamwe ubuzima bwe bushingiye, mama Zuzu yavuze ko icyatumye ajya muri sinema ari uko azikunda kandi akaba yarabonaga ko agomba gutanga umusanzu we.
Yagize ati: “Icyatumye njya muri sinema ni uko nzikunda kandi nabonaga ko ababyeyi bakenewe muri sinema nyarwanda aho wasangaga nk’umwana akina ari umubyeyi w’undi mwana”.
Abajijwe icyo avuga ku bantu badakunda ko abavandimwe, inshuti cyangwa ababyeyi babo bajya muri sinema kubera ko bishobora gutuma baba indaya, mama Zuzu yavuze ko atemeranya n’abafite ibyo bitekerezo.
Yagize ati: “Sinemeranya n’ababivuga kuko kwiyandarika, kuba indaya cyangwa ikirara biterwa n’uko umuntu yari asanzwe ntibizanwa no kujya muri sinema.”
Mama Zuzu asanga n’ubwo hari abatekereza ko ibyo umuntu akina muri sinema biba bihuye n’imyitwarire ye mu buzima busanzwe, atari ko biri kuko umuntu akina bitewe n’intego y’umukino cyangwa se uko uteguye.
Mama Zuzu kandi yatangaje ko hari imbogamizi cyangwa ingorane ku bakobwa n’abagore bakina sinema.
Ati: “Uretse ko njye bitarambaho, numva bavuga ko abakobwa bakiri bato bashobora kuba bakwa ruswa y’igitsina kugira ngo babashyire muri sinema runaka, gusa numva bidakwiye kuko kubuza umuntu amahirwe kandi yari abishoboye si byiza ndetse ni umuco mubi.”
Mu myaka umunani amaze muri sinema kugeza uyu munsi niyo imutunze n’abana be abarihirira amashuri, akaba yarakuyemo n’inshuti nyinshi.
Uyu mubyeyi w’abana batatu ku bwe asanga hari ibyo atakina muri sinema kubera ko bitemewe n’umuco nyarwanda nka filimi z’ubusambanyi ‘pornography’, gukina yambaye ubusa mu rwego rwo kurinda icyubahiro cye n’icy’umuryango kuko byaba ari ukwandarika abana be na we atiretse.
Reba hano ikiganiro kirambuye na Mama Zuzu
Ntirushwa Sylvestre / ISIMBI.RW
)
Ibitekerezo