Imyidagaduro

VIDEO: Kidum yahishuye icyatumye bavuga ko bazica Meddy

VIDEO: Kidum yahishuye icyatumye bavuga ko bazica Meddy

Meddy aritegura kujya i Burundi kuhakorera ibitaramo bibiri binini, mbere y’uko ajyayo hasakajwe amagambo yo kumutera ubwoba ko najyayo bazamwica.

Ibitaramo Meddy azakorera i Burundi, hari ikizaba ku itariki ya 29 Ukuboza 2018, kuri Boulevard de l’Uprona hanyuma ku wa 30 Ukuboza 2018 aririmbire kuri Lacosta Beach.

Mu Burundi, hari umwuka mubi biturutse ku magambo yasakajwe ko ‘Meddy nagera i Burundi bazomumesa[bazamwica] kuko ngo ‘agiye kubatera ubukene’ kandi ubwo bafite nabwo bubarembeje.

Kidum na we yaje mu Rwanda kuhakorera igitaramo kigomba kuba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Ukuboza 2018.

Yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko abasakaje ibya Meddy babanje gushaka kuburizamo igitaramo yatumiwemo i Kigali, umugambi ubapfubanye bahita bazana ibyo gutera ubwoba Meddy ko nakandagira i Bujumbura azahakura imbwa yiruka.

Kidum ashimangira ko aka karuduvayo kose kumvikana muri iyi minsi no gushaka kuvangira Meddy witegura gutaramira i Bujumbura bikorwa n’Abarundi ubwabo. Ati “Njyewe nk’Umurundi, reka mvugishe ukuri, ibi bintu byose bikorwa n’Abarundi…”

Yongeyeho ati “Uwabitangije ni umuntu utashakaga ko nza mu Rwanda uwo ni umukino wa mbere, umukino wa kabiri yarimo akina ni uko iki gitaramo kitagombaga kuba ndeke kuza hanyuma avuge ko nabujijwe n’ubutegetsi bw’i Bujumbura kuza mu Rwanda.

Sinzi niba mwabibonye, kuza kwanjye kwatunguye abantu, uwaje kunyakira ku kibuga cy’indege ni Ahmed[uwateguye igitaramo] wenyine. Abenshi batunguwe, bibajije niba nta nshuti mfite mu Rwanda ku buryo nakirwa n’umuntu umwe, ariko nashimye ko ari we wenyine waje kumfata.”

Yongeye gushyira mu majwi Abarundi ko ari bo bihishe inyuma y’umugambi wo gutera ubwoba Meddy hagamijwe kurema ubwoba mu bantu ngo igitaramo kizapfube.

Ati “Sinzi inyungu bakuramo. Bamaze kubona ko iki gitaramo kizaba, bahise bahindura umuvuno batangira kuvuga ko Meddy nagera i Burundi bazamwica. Ndaguhumurije, nta muntu uzamukoraho, ndi hano iwanyu na Meddy azajya iwacu kandi mu mahoro n’umutekano usesuye.”

Mu 2016, Kidum yemeza ko ari bwo ibi bintu byatangiye. Ati “Ibi byatangiye mu 2016 igihe nagiye i Bujumbura mvuye hano. Hari bamwe mu Barundi, bamwe bamwe bakubona nabi uje mu Rwanda, hari n’abandi bake bakubona nabi iyo ugiye i Bujumbura, sinzi icyo bashaka. Iyo politike yo ku mbuga nkoranyambaga, ntabwo ndayisobanukirwa.”

Uyu muhanzi umaze imyaka irenga 30 aririmba, yavuze ko adakina politike ndetse ko ikimugenza ari umuziki nk’akazi kamutunze.

Ati “Mwese muri hano murabizi ko maze imyaka myinshi nibera i Nairobi, si imyaka itanu gusa, ahubwo ni imyaka 23, mba muri Kenya akazi nkora ni ukuririmba. Kuva namenya u Rwanda, hashize imyaka 15 nza mu Rwanda, ndabizi ko ari mu rugo.”

Yongeyeho ati “Ibintu bavuga, ngo intambara, ibiki, barimo gushotorana, njyewe sindimo kabisa. Njyewe umpamagaye, ni ukuririmba ngataha amahoro, iyo ntari hano mba ndi i Nairobi, nibyanga nzajya i Burundi, nibyanga njye muri Uganda, njye ndi uwo muri Afurika y’Uburasirazuba.”

IKIGANIRO KIRAMBUYE NA KIDUM

Yavuze ko azi umuntu watangije ibyo kuzamura umwuka mubi no kumvisha Meddy ko najya i Burundi azicwa. Yanze kumuvuga mu itangazamakuru gusa ngo umunsi nugera azamushyira hanze.

Ati “Sinamuvuga mu itangazamakuru, ariko turamukeka, turamuzi kuko akunda kwivuga, afite impamvu ze. Hari umunsi nzamuvuga. N’uwamuha leta ntiyayiyobora, ntiyarangije n’amashuri, ntiyize, sinzi inyungu ze.”

Igitaramo cya Kidum, aragihuriramo na Kayirebwa, Papa Sava, Inganzo Ngari, Sophie Nzayisenga n’abandi bahanzi batandukanye.

Kidum ati "Ibyo by'intambara no gushotorana sindimo, njye ndi umuririmbyi"
Muri iki gitaramo Kidum arahuriramo na Seburikoko
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • kamali
    Ku wa 21-12-2018

    Uriya abantu bari kurwanya igitaramo cya meddy iburundi, bazi ko bashaka kukiburizamo ngo azabure abantu, kumbe nibwo barigukora promotion kandi ngo ibi bintu byihishwe inyuma n’abahanzi bakomeye ababarundi badashaka gutwarwa abafana na meddy,biravugwa ko na bigfizzo abiri inyuma kugirango igitaramo cye kizagire abafana kurusha abazaza mucya meddy. (Ngo Hari n’ishyari ry’inshi ko umuziki nyarwanda uri gusiga uw’uburundi)....

IZASOMWE CYANE

To Top