Video: Impumeko y’abakobwa mu mwiherero wa Miss Rwanda i Nyamata
Irushanwa ryo gushaka Nyampinga w’u Rwanda ryasatiriye iminsi igoye cyane ku ruhande rw’abakobwa, bamaze iminsi ine mu mwiherero i Nyamata.
Abakobwa batangiye umwiherero tariki ya 13 Mutarama 2019, ubu barahabwa amasomo anyuranye ajyanye n’uburere mboneragihugu, umuco, ubukungu, ubumenyi rusange n’ibindi.
Mu bijyanye n’irushanwa, abakobwa batangiye kwigishwa intambuko ikwiye kuranga Nyampinga, imbyino gakondo ya Kinyarwanda by’umwihariko ‘amaraba’. Iki ni igice benshi mu bakobwa bishimiye, hari bamwe bari babikoze bwa mbere gusa hari n’abari basanzwe babibamo.
Ku Cyumweru tariki ya 20 Mutarama 2019, umukobwa wa mbere azasezererwa umwiherero utararangira; guhera uwo munsi kugeza igihe irushanwa rizasorezwa abakobwa batanu bazasezererwa hasigaremo 15 gusa.
Mu bizatuma umukobwa abona amahirwe yo kuguma mu irushanwa, harimo gutorwa cyane biciye kuri SMS hakiyongeraho ubumenyi buri wese azagaragariza akanama nkemurampaka n’uburyo abana na bagenzi be.
Kuri iki Cyumweru amatora azatangira saa kumi n’ebyiri z’igitondo asozwe saa tatu z’ijoro. Abakobwa 13 bazitwara neza mu ibazwa ry’akanama nkemurampaka bazaguma mu irushanwa; kongeraho batanu bazaba batowe cyane kuri SMS. Abahatana ubwabo bazatoranya umwe ukwiye gukomeza irushanwa muri babiri bazaba basigaye hanyuma undi asezererwe.
Icyizere ni cyose kuri buri mukobwa mu bahatanira ikamba. Keza Nisha avuga ko intego ari ugutsinda, ndetse mbere yo kujya mu mwiherero nyina yaramusengeye.
Ati “Mama yarambwiye ngo azansengera kandi abo mu muryango bambwiye ko ikizava mu irushanwa bazacyakira, kandi bazaba bishimiye urwego nzaba ngezeho muri ibi bintu […] Mbijeje ko nibakomeza kunjya inyuma no kunshyigikira nzabazanira iri kamba.”
Uwihirwe Yasipi Casmir, avuga ko aryohewe cyane n’ibihe yagiriye mu mwiherero ndetse na we yizera ko abamushyigikiye nibakomeza kumuba hafi nta kabuza azatsinda.
Yagize ati “Hari byinshi umuntu aba atekereza kandi ubona ko abanyarwanda badutije imbaraga zabo ko hari ibyo twabasha kugeraho. Kuntora cyangwa kunshyigikira byatuma mfata ibyo nabonaga nk’umushinga ngafatanya n’imbaraga zabo bikabyara inyungu ifitiye akamaro igihugu.”
Muyango Claude na we ati “Mbere ngitangira nko mu majonjora uba ugenda uko ushatse, hari ibintu byinshi uba utazi, ariko hano batwigisha gutambuka, dukora siporo buri munsi. Icyizere mfite kugeza uyu munsi ni ugutsina, kandi ndabyizeye ijana ku ijana.”
Higiro Joally we, avuga ko mu irushanwa haba gutsinda no gutsindwa ndetse akaba yizera ko umwe muri bo utazabasha gukomeza urugendo rwa Miss Rwanda akwiye kubyakira nta kibazo.
Ati “Iri ni irushanwa, uza waryiteguye, no mu rugo baba barakubwiye ngo nutaha ntuzagire isoni. Ku giti cyanjye nabyakira neza…”
Ikiganiro n’abakobwa bahatanira Miss Rwanda 2019, mu mwiherero i Nyamata:
)
Ibitekerezo