Imyidagaduro

VIDEO: Diamond na Rayvanny bahanutse ku rubyiniro

VIDEO: Diamond na Rayvanny bahanutse ku rubyiniro

Naseeb Abdul[Diamond Platnumz] yakoze impanuka yoroheje, ubwo yari mu gitaramo gikomeye cy’iserukiramuco yatangije rya Wasafi Festival.

Diamond yakoreye igitaramo mu Mujyi wa Sumbawanga mu Burengerazuba bwa Tanzania ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 9 Ukuboza 2018. Yahuriyemo n’abahanzi bagenzi be bo muri Wasafi, cyabereye ku kibuga cyitiriwe Nelson Mandela.

Global Publishers yatangaje ko urubyiniro rwasenyutse ubwo Diamond, Rayvanny na Mboso barimo baririmba iyakuzwe cyane ‘Zilipendwa’ bafatanyije.

Iki gitaramo cyatambutswaga imbonankubone kuri Televiziyo ya Wasafi. Igice Diamond na Rayvanny bari bahagazeho nicyo cyabanje gusenyuka biturutse ku buryo baririmbaga basimbuka cyane maze imbaho zari zubatse urubyiniro ziramanyagurika bagwa hasi.

Nta kibazo gikomeye aba bahanzi bagize uretse ibikomere byoroheje Diamond na Rayvanny bagize mu mbavu.

Diamond yashyize kuri Instagram agace gato k’iyi mpanuka abwira abakunzi be mu Mujyi wa Zanzibar ko ari bo batahiwe mu gushimangira ko nta kibazo ubuzima bwe bwagize.

View this post on Instagram

DIAMOND APATA AJALI STEJINI SUMBAWANGA ... Msanii wa Bongo Fleva, Naseeb Abdul maarufu kama Diamond Platnumz, amepata ajali ya kuanguka stejini wakati akifanya shoo ya WASAFI FESTIVAL jioni ya leo Jumapili Desemba 09 katika Uwanja wa Nelson Mandela, mjini Sumbawanga Kabla ya kupata ajali hiyo, Diamond alikuwa akiimba wimbo wa Zilipendwa akiwa na Mbosso na Rayvanny huku wakirukaruka ambapo ghafla ubao wa steji ulifyatuka na kusababisha Diamond na Rayvanny kuanguka chini ya steji, huku tukio zima likioneshwa moja kwa moja na Wasafi TV. Hata hivyo hakuna madhara makubwa yaliyoripotiwa kwa upande wa Diamond na msanii mwenzake. Wasafi Festival ililazimika kurudiwa leo bure baada ya kujana kunyesha mvua kubwa iliyosababisha baadhi ya wasanii kushindwa kufanya shoo.

A post shared by Global Publishers (@globalpublishers) on

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top