VIDEO: Ashize amanga, Samusure yemeje ko yakina filime y’ubusambanyi
Kalisa Erneste wamamaye ku izina ‘Samusure’ muri sinema, kuvuga amazina y’inka, umuziki no mu zindi ngeri z’ubuhanzi akora, yahishuye byinshi ku mibereho ye yemeza ko nta mwanya atakinamo muri filime.
Ibi yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Ikinyamakuru ISIMBI. Yavuze byinshi ku myemerere ye kuva kuri Bibiliya kugeza ku byo atakina n’ibyo yakwemera gukina muri filime.
Uyu mukinnyi wa filime ukunzwe muri iki gihe muri Seburikoko yavuze ko ibyo atakwemera gukina ari nko "kwica umuntu bya nyabyo," "gufata ku ngufu" ariko ashimangira ko gukina filime y’ubusambanyi yabikora aramutse yishyuwe amafaranga atuma abaho neza!
Yagize ati "Iriya filime ndamutse nyikinnye, ubuzima bwanjye bukarushaho kuba bwiza, sinsabirize, sinkodeshe, singende na moto, mfite ibituma umuntu njyewe ngenda mu muhanda ntahura na buri umwe umwe ngo ambaze ibyo yiboneye. Nayikina."
Yakomeje agira ati "Ni akazi nk’uko n’abandi babikora ari akazi, keretse wenda ari ibintu bidafite umumaro. Ubu se nta bintu abantu bakora bakabikora batari buhembwe bakabyivurugutamo kandi ku buntu, nkanswe noneho umuntu agiye kubikora ari buhembwe, uri bubeho neza, ko ari nacyo tuba dushaka ku Isi."
Ati "Ibyo byose njye nabikora! Atari hano ariko hano ariko. Mu Rwanda ntibyakunda," Ashyenga yongeraho ati "Bahita bakwambura ubutore!" Akubita agatwenge.
Muri iki kiganiro cyibanze ku bintu bitangaje kuri Samusure, yahishuyemo amwe mu mabanga ye, ibimwerekeyeho n’ibindi bijyanye n’imibereho ye! Ngo yanga urunuka umujura, ku mubiri we akabangamirwa n’igitsina.
Samusure yakomoje no ku bijyanye n’ubutinganyi, yavuze ko uwabisemo akwiye guharirwa ubwo burenganzira no mu bana be ngo haramutse harimo umeze atyo yamwakira ahubwo ngo uwo bakwesurana ni uwashaka kumutereta.
Iyo Samusure aza kwiga...
Mu myaka irenga 20 Samusure amaze mu buhanzi ahamya ko umutungo ukomeye bwamugejejeho ari utimukanwa - ubutaka.
Uyu muhanzi yahishuye ko yakuranye inzozi zo kuba Umunyapolitiki cyangwa Umunyamategeko ariko ngo ntiyari burambe, ahanini biturutse ku buryo yumvamo ibintu aho ahamya ko iyo aza kugera ku nzozi ze nta mpuhwe yari kujya agirira abakora ibyaha.
Ati "Nagize amahirwe yo kutiga, kuko iyo nza kwiga nari kuba Umunyamategeko cyangwa se Umunyapolitiki. Nagiriwe ubuntu ahubwo. Hari bimwe na bimwe ari nkanjye mbona nabikora ukundi runaka. Niyo mpamvu numva ntari kuramba."
Yavuze ko abangamirwa bikabije n’abakora ubujura, ababangamira abandi cyangwa ibindi byaha bitagwa neza sosiyete.
Ni umuhanzi ufite indirimbo zirenga esheshatu zizwi, yamenyekanye cyane muri filime yakinnye mu yitwa “Ntawe umenya aho bwira ageze”, “Umwali ntazire kirazira”, “Haranira kubaho”, “Zirara zishya”, “Akatari amagara”, “Intamenya” n’izindi nyinshi. Muri iki gihe Samusure akina muri filime ikunzwe cyane yitwa “Seburikoko”, yahawe izina rya Rulinda.
aimable@isimbi.rw
)
Ibitekerezo