Itsinda ry’abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana rigizwe na Vestine na Dorcas ryatangaje ko ryahagaritse imikoranire na MIE (Murindahabi Irene Empire), sosiyete yari imaze imyaka ibareberera inyungu ndetse ikanabafasha mu rugendo rw’umuziki.
Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 13 Kamena 2026, binyuze mu itangazo aba bahanzi bashyize ku rubuga rwabo rwa Instagram.
Muri iri tangazo, Vestine na Dorcas bavuze ko iki cyemezo kitafashwe mu buryo bwihuse, ahubwo cyaturutse ku gutekereza no gusuzuma neza ahazaza h’umwuga wabo.
Bagize bati "Nyuma yo gutekereza cyane no gusuzuma neza, twafashe icyemezo cyo guhagarika ku mugaragaro ubufatanye bwacu na MIE, guhera aka kanya."
Aba bahanzi bashimangiye ko nubwo bahisemo gutandukana na MIE, bakiyifitiye icyubahiro n’ishimwe ku ruhare yagize mu iterambere ryabo. Bavuze ko kuva batangira umuziki, MIE yababereye nk’umubyeyi, ibafasha gukura, kubarinda no kubayobora mu rugendo rwabagejeje ku rwego bariho ubu.
Bagaragaje ko bishimira ibyo bagezeho bafatanyije na MIE, ariko ko igihe kigeze kugira ngo bakomeze urugendo rwabo rw’umuziki mu buryo bwigenga, bakurikije icyerekezo n’indangagaciro biyemeje.
Iri tangazo rije rikurikiye ibyabaye muri Nyakanga 2021, ubwo Vestine na Dorcas batangazaga ko amasezerano yabo na MIE yari arangiye. Icyo gihe byateje urujijo ndetse havugwa amakimbirane hagati y’impande zombi.
Nyuma y’iminsi mike gusa, aba bahanzi, umubyeyi wabo ndetse na Murindahabi Irene bagiranye ibiganiro byatumye bongera kumvikana. Bahise batangaza ko hari abantu bari baragerageje kubacamo ibice no kubashyiramo amakimbirane, bityo basubira mu bufatanye bwari busanzwe.
Kuva icyo gihe kugeza ubu, Vestine na Dorcas bari bakomeje gukorera muri MIE, basohora indirimbo zitandukanye zakunzwe cyane mu muziki wa Gospel ndetse banitabira ibitaramo bitandukanye mu Rwanda no hanze yarwo.

Ibitekerezo
Dukundane
Ku wa 16-06-2026Ndifuza indirimbo za vestine na drocasi
Mugisha theophille
Ku wa 13-06-2026Nubundi rimwe na rimwe biba ari ngombwa ko ugenda wenyine
Nsengiyaremye manase
Ku wa 13-06-2026Nonese vesinin kotwamubuz mur musik yagiyeh
Mbihayimana gedeon
Ku wa 13-06-2026Nukuri nibatandukane igihe cyarick kuko ako atabagize ariko ntibazamwihenereyeho burundu hari icyo abamariye