Umukinnyi usatira anyuze ku mpande mu ikipe ya Kiyovu Sports, Uwineza Rene, ari mu muryango winjira muri APR FC yamaze gusezerera aba mbere.
Uyu mukinnyi umaze imyaka ibiri muri Kiyovu Sports ari intizanyo ya Intare FC, ikipe ifatwa nk’abato ba APR FC, amakuru avuga ko yamaze kumenyeshwa ko azakinira Gitinyiro umwaka utaha w’imikino.
Ni umukinnyi ukiri muto uri munsi y’imyaka 21, APR FC yifuza kuzubakiraho cyane ko yanatangiye guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu nkuru aho ubu ari muri Maroc n’Amavubi yagiye gukina imikino ya gicuti.
Uwineza Rene akaba ashobora kubisikana na Mugisha Gilbert wakinaga kuri uyu mwanya aho ibiganiro byo kumwongerera amasezerano muri APR FC bitaratangira.
Iyi kipe kandi ishobora kurekura abakinnyi barimo Iraguha Hadji akaba yatizwa akajya gukina aho abona umwanya kimwe na Omborenga Fitina.
Mu bandi iyi kipe ishobora kurekura ntibongerere amasezerano barimo umunyezamu Ishimwe Pierre ndetse na Denis Omedi ukomoka muri Uganda.
Aba ariko bakaba biyongera ku bakinnyi batatu b’abanyamahanga APR FC yamaze gushimira, ibabwira ko batazakomezanya nayo barimo Umunya-Mauritania, Mamadou Sy, Umunya-Mali, Mahamadou Lamine Bah n’Umunya-Senegal, Aliou Souane.

Ibitekerezo