Uwihinduje igitsina yatunguwe, Umunya-Philippines aba Miss Universe 2019
Angela Ponce, ni we mukobwa wa mbere mu mateka y’Isi wahataniye Miss Universe yarihinduje igitsina, irushanwa ryasoje nta gihembo na kimwe ahawe bitandukanye n’ibyo yari yiteze.
Ibirori byo gutora Miss Universe mushya byabereye mu Mujyi wa Bangkok muri Thailand kuri uyu wa 17 Ukuboza 2018.
Umukobwa witwa Catriona Gray wo muri Philippines ni we wegukanye ikamba rya Miss Universe ahigitse abakobwa bo mu bihugu 93 bari bahataniye iri kamba.
Ku munsi wo gutora Miss Universe 2019, miliyoni zitabarika zakurikiranye ibirori zari zihanze amaso Angela Ponce wo muri Espagne. Uyu yinjiyemo mu buryo bwavugishije abatari bake kuko ari we mukobwa wa mbere wihinduje igitsina wemerewe kurushanwa.
Yari yarahigiye ko agomba kuzasoza yegukanye ikamba agakora amateka mashya mu Isi, ariko byarangiye amahirwe atamusekeye.
Mbere gato y’irushanwa yari yagize ati “Naje guhatana kuko nahoze mbyifuza nkiri muto. Ndashaka kwerekana ko abakobwa bameze nkanjye bashobora kuba icyo bashaka: umwarimu, umubyeyi, umuganga, umunyapolitike ndetse na Miss Universe.”
Ponce ntiyanabashije kugera mu bakobwa 20 ba mbere.
Undi mukobwa wari uhanzwe amaso, ni Miss USA, Sarah Rose Summers uherutse kuvugisha benshi mu itangazamakuru nyuma yo gusohora video annyega Nyampinga wa Vietnam ko yagira umuntu uzi ibintu byinshi kandi nta Cyongereza na gike azi.
Ibi byakuruye impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru byo mu Nguni zose z’Isi abantu bibaza ku myitwarire n’imitekerereze ya Miss Sarah Rose Summers.
Uyu na we yavuye mu irushanwa atarenze umutaru.
Irushanwa ry’ubwiza rya Miss Universe ryatangijwe n’inzu y’imideli ya Pacific Knitting Mills iri mu zamenyekanye cyane muri California mu 1952. Mu mateka y’iri rushanwa ni ubwa mbere habonetse umukandida wemerewe guhatana kandi atari umukobwa wuzuye nk’abandi.

Ibitekerezo