Imyidagaduro

Uwahatanye na Shanitah muri Miss University Africa yarushinze agifite ikamba

Uwahatanye na Shanitah muri Miss University Africa yarushinze agifite ikamba

Rowaida Ramadan, wahatanye na Umunyana Shanitah muri Miss University Africa 2018 yarushinze acyambaye ikamba ry’igisonga cya mbere yahawe icyo gihe.

Miss Rowaida yarushinze mu cyumweru gishize. Yari agifite ikamba yawe mu irushanwa rya Miss University Africa, umuryango usanzwe uritegura wifurije uyu mukobwa ishya n’ihirwe mu rugo rwe.

Miss University Africa banditse kuri Facebook bagira bati “Ishya n’ihirwe Rowaida (Igisonga cya Mbere cya Miss University Africa 2018).”

Mu mezi atatu ashize gusa, abakobwa babiri bahawe amakamba muri Miss University Africa bararushinze. Umunya-Misiri Rowaida Ramadan arushinze nyuma gato y’ubukwe bwa Lorriane Nadal wabaye Miss University Africa 2017.

Rowaida Ramadan, wahatanye na Umunyana Shanitah muri Miss University Africa 2018 yarushinze

Abategura iri rushanwa bagize bati “Muri aya mezi atatu tumaze kubona ubukwe bubiri, ubwa mbere bwari ubwa Lorriane Nadal wabaye Miss University Africa 2017, ubu hahise hakurikiraho Rowaida Ramadan.”

Rowaida Ramadan arushinze agifite ikamba rya Miss University Africa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top