Imyidagaduro

Uwahabwaga akato kubera umubyibuho yabaye Nyampinga w’u Bufaransa

Uwahabwaga akato kubera umubyibuho yabaye Nyampinga w’u Bufaransa

Ubuzima bwa Vaimalama Chaves bwahindutse, yakuze afatwa nk’igikoko kubera umubyibuho ukabije none mu ijoro ryacyeye yambitswe ikamba rya Miss France 2019.

Vaimalama Chaves asanzwe afite ikamba rya Miss Tahiti; mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Ukuboza 2018 yahigitse abakobwa yari ahanganye na bo ahabwa ikamba rya Nyampinga w’u Bufaransa.

Ni mu birori byabereye mu nyubako ya Zénith de Lille, byatambutswaga imbonankubone kuri Televiziyo TF1.

Ni umukobwa wa 89 utowe mu mateka y’iki gihugu. Yasimbuye kuri uyu mwanya Maëva Coucke (Miss Nord-Pas de Calais watowe mu 2017 ahitwa Châteauroux (Indre).

Yagaragiwe n’ibisonga bine:

*Igisonga cya 4 : Aude Destour, Miss Limousin
*Igisonga cya 3 : Morgane Soucramanien, Miss Réunion
*Igisonga Kabiri : Lauralyne Demesmay, Miss Franche-Comté
*Igisonga cya Mbere: Ophély Mézino, Miss Guadeloupe

Chaves waserukiye Tahiti yakoze amateka mashya. Yinjiye mu irushanwa abantu batabyumva, ahatana bamwe bamuca intege ariko akomera ku ntego ye kugeza ahawe ikamba rya.

Ni umukobwa waciye mu buzima bugoye mu buto bwe; yakuranye umubyibuho w’ikirenga ku buryo mu gace k’iwabo hari abamunenaga abandi bakamwita ‘igikoko’ n’andi mazina amwambura ubumuntu.

Mu myaka itanu ishize, yakoze siporo ndetse afata amafunguro atuma umubiri we usubira ku murongo ku buryo muri iki gihe yahise atakaza ibiro 20.

Ku myaka 18 yapimaga ibiro 80. Akiri umwangavu nabwo yari abyibushye cyane ku buryo agifite imyaka 12 yapimaga ibirenga 60, ikintu kidakunze kubaho.

Mu kiganiro na AFP yagize ati “Hari n’amazina bampimbaga akandakaza cyane, hari abanyitaga ‘igikoko’, ubundi abandi bakambwira kenshi ngo ndabyibushye, nteye ishozi.”

Yongeraho ati “Mu buzima habaho abantu batsinda n’abatsindwa, nta muntu utsindwa mbona mu muryango wacu.”

Vaimalama Chaves ni we mukobwa utowe aturuka muri Tahiti mu myaka 20 ishize

Mu myaka ishize, Tahiti ntiyegukanye imyanya ya Miss France, akenshi abakobwa bayiserukiraga babaga ibisonga. Umukobwa wa Tahiti waherukaga gutorwa ni Mareva Galanter, yambitswe ikamba rya Miss France mu 1999.

Vaimalama Chaves amusimbuye nyuma y’imyaka 20.

Vaimalama Chaves ni we Nyampinga mushya w'u Bufaransa
Vaimalama Chaves amaze imyaka itanu agabanya umubyibuho, muri iki gihe gusa yatakaje ibiro 20
Abahataniye Miss France 2019, mu mwambaro wo gusohokana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top