Imyidagaduro

Urukiko rwagumishijeho igifungo cy’imyaka 3 cyahawe abarimo Djihad

Urukiko rwagumishijeho igifungo cy’imyaka 3 cyahawe abarimo Djihad

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo cyo kugumishaho igihano cyari cyarakatiwe bamwe mu baregwaga mu rubanza rurebana no gusakaza amashusho y’urukozasoni ya Yampano, nyuma y’uko ubujurire bwabo busanzwe nta shingiro bufite.

Mu mwanzuro wasomwe kuri uyu wa 19 Gicurasi 2026, urukiko rwemeje ko Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe François Xavier, Kwizera Papy Nestor uzwi nka Papy Nesta na Kalisa John uzwi nka K-john bakomeza gukatirwa igifungo cy’imyaka itatu ndetse n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw bari barahawe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.

Mu iburanisha, Djihad yari yavuze ko yahamijwe icyaha atakoze, asobanura ko nta mashusho yasakaje.

Gusa urukiko rwagaragaje ko nubwo raporo ya Cyber Crime itagaragaza ko telefoni ye yasakaje ayo mashusho, hari ibikorwa yakoze bifatwa nk’ugushishikariza abandi kuyareba.

Urukiko rwashingiye ku kiganiro yakoze avuga ko “imipuri y’i Nyarugenge ijagaraye”, ndetse akanavugamo Yampano, ruvuga ko ayo magambo yashoboraga gutuma abantu benshi bashaka ayo mashusho no kuyasakaza. Rwemeje ko ibyo bimugira icyitso muri icyo cyaha.

Kwizera Papy Nestor yemeye ko yoherereje Kalisa John amashusho ya Yampano ndetse asaba imbabazi, ariko urukiko ruvuga ko kwemera icyaha mu rwego rw’ubujurire bidakuraho uburemere bwacyo.

Kalisa John we yari yavuze ko nta bimenyetso bihagije bimushinja, ariko urukiko rwemeje ko kuba yarakiriye ayo mashusho akanayoherereza abandi harimo na Papa Cyangwe, bigize icyaha.

Ku ruhande rwa Ishimwe François Xavier, urukiko rwavuze ko muri telefoni ye habonetsemo amashusho menshi y’urukozasoni ndetse ko hari ayo yagurishaga, bityo rugasanga ubujurire bwe nta shingiro bufite.

Urukiko rwongeye kwibutsa ko abakatiwe bafite uburenganzira bwo kujuririra iki cyemezo mu Rukiko Rukuru mu gihe cy’iminsi 30 uhereye ku munsi umwanzuro wasomweho.

Urukiko rwategetse ko abarimo Djihad bakomeza gufungwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top