Uratsinda cyangwa ukuremo isomo - Cheikh Djibril Ouattara wa APR FC
Rutahizamu wa APR FC, Cheikh Djibril yavuze ko kuri we nta gutsindwa kubaho ahubwo iyo udatsinze ukuramo isomo.
Ni amagambo uyu rutahizamu ukomoka muri Burkina Faso yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yari aharekeje amafoto ye yo mu itangwa ry’ibihembo by’abitwaye neza muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26.
Yagize ati "Nta gutsindwa. Uratsinda cyangwa wige. Gacye gacye murakoze."
Ibi hari ababihuje n’ihembo biheruka gutangwa akegukana icy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi, ni mu gihe hari abavugaga ko ari we wari kuba umukinnyi mwiza w’umwaka (MVP) maze igihembo cy’imodoka ya miliyoni 15 Frw yahawe Girumugisha akaba ari we ucyegukana.
Ni mu gihe kandi no mu ikipe ya APR FC batishimiye uko ibihembo byatanzwe aho bavuga ko nk’umutoza w’umwaka yari kuba Talib Abderrahman n’aho umukinnyi w’umwaka akaba Cheikh Djibril Ouattara.

Ibitekerezo