Usengimana Faustin ukinira ikipe ya Buildcon FC muri Zambia yemeza ko abakinnyi b’abanyarwanda bafite impano ariko icyo babura ari ugusohoka bakajya hanze kugira ibyo biyungura, nibaguma mu rugo bazamera nka wa mwana uri iwabo uba aba ari wabo uba yumva ko arenze.
Usengimana Faustin avuga ko iyo umaze gusohoka mu Rwanda ari bwo ubona itandukaniro ryo gukina mu Rwanda no hanze ya rwo aho bigusaba gukora cyane bitandukanye n’iwanyu uba wumva ko wakora utakora uzajya mu kibuga ugakina.
"Njya kuza hano numvaga ari shampiyona iri hasi, ariko nasanze ari shampiyona nziza ufite byinshi wungukiramo(...) Hano abanyamahanga bose baremewe, nk’ikipe yacu hari igihe twisanga mu kibuga turi abanyamahanga gusa wenda harimo umwe w’umwenegihugu." Usengimana Faustin aganira na ISIMBI
Yakomeje agira ati"umuyobozi ukuzi arakuzana akakubwira ngo hano uje gukina nk’umunyamahanga, urumva biba bisaba gukora kabiri, umwenegihugu we aba avuga ngo njyewe ndi mu rugo nta gitutu kimuriho, wowe uba uvuga ngo nintakora ejo bazanyirukana."
Yakomeje avuga ko abakinnyi bo mu Rwanda bafite impano ariko na none bakwiye gusohoka bakajya gukina hanze bakareka kuba nka wa mwana uri iwabo uba wumva afite byose.
Yagize ati"abanyarwanda bafite impano, bazi gukina, bisaba ngo usohoke hari ibindi wunguka, bitandukanye n’uko ari umuntu muvuga ururimi rumwe mu kibuga, iyo uri mu rugo uba uri mu rugo urugero rwa hafi iyo umwana ari iwabo hakaza undi mu rugo kuhaba n’ubundi aba yumva amurenzeho uko byaba bimeze kose, ni abantu babiri baba batabdukanye."
Usengimana umaze umwaka umwe akina hanze y’u Rwanda avuga ko hari byinshi amaze kunguka aba atarabonye iyo aza kuba agikina mu Rwanda, intego ye ni ugukina muri shampiyona zikomeye muri Afurika akaba yanambuka akerekeza ku mugabane w’u Burayi.

Ibitekerezo