Siporo

Rayon Sports yasinyishije umukinnyi wo muri Niger

Rayon Sports yasinyishije umukinnyi wo muri Niger

Rayon Sports yamaze gutangaza ko yasinyishije umukinnyi ukomoma muri Niger, Ibrahim Djingarey ukina mu kibuga hagati.

Uyu mukinnyi bigaragara ko afite imyaka 19, yakiniraga US Gendarmerie y’iwabo muri Niger.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, Rayon Sports yavuze ko ari umwe mu bakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2026-27.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati w’imyaka 19, akaba yaranakiniye ikipe y’igihugu ya Niger muri CHAN 2025 aho ikipe ye itarenze amatsinda.

Mu mikino ine yakinnyemo itatu ibiri ya Algeria na Afurika y’Epfo yinjiye mu kibuga asimbura, uwa Guinea yabanje mu kibuga mu gihe uwa Uganda atigeze akina.

Rayon Sports yasinyishije umukinnyi ukomoka muri Niger
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top