Umuryango wa Mowzey Radio witambitse album y’indirimbo yakoze atarapfa
Umuryango wa Mowzey Radio watambamiye imurikwa rya album y’indirimbo uyu muhanzi yakoze mbere y’uko apfa, hari hateguwe igitaramo cyo kuyimurika no gutangira kuyicuruza none cyaburijwemo.
Radio yashyinguwe mu gace kitwa Nakawuka muri Kagga-Entebbe. Yavutse kuwa 26 Mutarama 1985 yitaba Imana tariki ya 1 Gashyantare 2018. Yasize abana batanu barimo babiri yabyaranye na Mbabazi Lilian wo mu Rwanda.
Ubu, hari hateguwe igitaramo cyo kumvisha abantu indirimbo zigize album yiswe ‘Moses The Great’ Listeners party, cyagombaga kuzaba bitarenze muri Mutarama 2019.
Umuryango wa nyakwigendera wifashishije abanyamategeko bawo, wagiye mu butegetsi usaba ko iki gitaramo cyahagarikwa ndetse n’iyi album y’indirimbo za Mowzey Radio ntisohoke.
Iyi album ibumbiye hamwe indirimbo zirenga icumi Mowzey Radio yari yarakoze mbere y’uko apfa. Mugenzi we Weasel n’abafashaga Good Life mu muziki bari bazibumbiye kuri album bayise ‘Moses The Great’, umuryango we ukavuga ko babikoze mu nyungu zabo bwite ndetse ko nta nyungu ifatika bo bari kuzakuramo.
Bayiga Irene wasinye abaruwa ihagarika iki gitaramo hari aho agira ati “Turamenyesha abantu bose, ibitangazamakuru ndetse n’abandi bose ko nta muntu wemerewe gusohora indirimbo ya nyakwigendera Mowzey Radio atabiherewe uburenganzira.”
Iki gitaramo cyagomba kuzabera kuri DNA Lounge, cyari giteganyijwe ku itariki ya 25 Mutarama 2019, cyarateguwe na Good Life isigayemo Weasel waririmbanaga na Ssekibogo Nakitije Moses[Mowzey] Radio..
Weasel ntaragira icyo atangaza nyuma y’uko igitaramo kiburijwemo.

Ibitekerezo