Imyidagaduro

Umuryango wa Diamond waburiye umukobwa agiye kurongora

Umuryango wa Diamond waburiye umukobwa agiye kurongora

Abo mu muryango wa Diamond Platnumz bamaze gutangaza aho bahagaze ku bijyanye n’urukundo rwe n’umukobwa mushya bitegura kwakira biteganyijwe ko azarushinga n’uyu muhanzi ku munsi w’abakundanye muri Gashyantare umwaka utaha.

Diamond yari amaze iminsi ahishuye ko ubukwe bwe n’umukunzi we mushya Tanasha Donna bwegereje ndetse avuga ko azashyingiranwa n’uyu munyamakurukazi mu gihe kitarenze amezi atatu ari imbere.

Umubyeyi w’uyu musore witwa Kasim Sanura [uzwi nka Bi Sandra cyangwa Mama Dangote mu itangazamakuru ryo muri Tanzania] yavuze ko noneho ashyigikiye umusore we bitandukanye no ku bandi bagore yagiye ahitamo mu myaka ishize bagashwana bikomeye nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Sqoop.

Bi Sandra abajijwe ibyiyumviro bye kuri Diamond wamaze gufata umwanzuro ko agiye kurongora umukobwa ukora kuri Radiyo yitwa NRG yo muri Kenya, yagize ati "Niba umuhungu wanjye amubona nk’uw’agaciro nanjye ndishimye. Reka amurongore kuko ageze n’igihe cyo kurushinga."

Uyu mukecuru na mushiki wa Diamond nibo mbarutso y’urunturuntu rukomeye rwavutse mu rukundo rwe na Hamisa Mobetto bafitanye umwana. Banze kumwakira mu muryango ubwo urugo rw’umusore wabo na Zari rwasenyukaga bavuga ko ari umukobwa utazi kwiyitaho kandi udashobora gufata neza umugabo we mu rugo.

Kuri iyi nshuro bombi bahuriza ku kuba bifuza ko Tanasha Donna ugiye kurongorwa na Diamond yazirinda kuba nk’abandi bakobwa uyu musore yagiye akundana na bo.

Mushiki wa Diamond witwa Esma Khan wafatanyije na nyina kwamagana Hamisa Mobetto, na we yavuze ko yamaze kwakira Tanasha we neza kuko na musaza we yamwiyumvisemo akemeza ko agomba kumubera umugore.

Esma yagize ati "Nemeye muramukazi wanjye kuko Nasibu [Diamond] na we ubwe yivugiye ko yamubonye akemeranya na we. Icyo nsengera cyane ni uko atazamubera nk’abandi nanjye nkagira muramukazi wanjye ukwiye."

Nyina wa Diamond na mushiki we bifuriza uyu mukobwa kutaba nk'abamubanjirije

Umuryango wa Diamond ntiwifuza ko yashaka umukobwa ujarajara mu bandi bahanzi cyangwa abantu bazwi nubwo Tanasha bagiye kurushinga azwi mu rukundo rw’igihe kinini n’umukinnyi wa filime witwa Nick Mutuma.

Nyina wa Diamond na mushiki we bakunze kutumvikana n’abakobwa benshi yagiye akundana na bo kuva kuri Wema Sepetu kugeza kuri Hamisa Mobetto bose bazira kururu kururu n’abandi basore. Bavugaga ko umugore wanyuze umuryango badateze kwibagirwa ari Zari.

Bi Sandra, nyina wa Diamond ngo ashyigikiye umuhungu we mu bukwe agiye gukora
Tanasha Donna, umukobwa washimwe na Diamond n'umuryango we
Diamond yamaze kwemeza ko azarushinga n'uyu mukobwa bitarenze amezi atatu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • MASENGESHO
    Ku wa 11-12-2018

    Mutubwire.ahubukwebuzabera

To Top