Imyidagaduro

Umuraperi Shizzo yaje mu Rwanda nyuma y’imyaka icyenda aba muri Amerika (Video)

Umuraperi Shizzo yaje mu Rwanda nyuma y’imyaka icyenda aba muri Amerika (Video)

Umuraperi Hakizimana Agappe [Shizzo] utuye muri Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka icyenda atahagera.

Shizzo yageze i Kigali ku wa Gatandatu tariki ya 8 Ukuboza 2018. Yaharaye kabiri ahita ajya gusura umuryango we i Bugoyi, agace kumvikana mu ndirimbo ze zose.

Shizzo avuka i Rubavu mu Ntara y’Uburengarazuba y’u Rwanda, hashize imyaka itanu aba mu Mujyi wa Indianapolis muri leta ya Indiana. Umuziki awufatanya n’amasomo ya Kaminuza mu ishami ry’Ubumenyamuntu.

Ubu, acumbitse i Kibagabaga akaba azasubira muri Amerika muri Mutarama 2019.

Yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko yageze mu Rwanda asanga harahindutse mu buryo bukomeye; by’akarusho ngo i Bugoyi “Ni Miami, haracyeye cyane”.

Yabajijwe impamvu akunda kuvuga Bugoyi ndetse akaba yarashinze Bugoyiwood[ikora umuziki, igacuruza imyambaro no gutunganya amashusho], ngo ni mu buryo bwo gukomeza kumenyekanisha ivuko rye.

Ati “I Bugoyi ni ku ivuko, nk’uko wumva Drake avuga cyane Toronto, na Shizzo niyo mpamvu avuga cyane Bugoyi. Niho navukiye ni ku Gisenyi, ikintu cyose nkora mba numva imizi ari ku Gisenyi, muri rusange mu Rwanda.”

Shizzo yakoze indirimbo nyinshi kuva yatangira umuziki, harimo ‘Intashyo’ yakozwe na Lick Lick, K.O.D[King Of Diaspora] n’izindi. Nyinshi mu zo yakoze ntizicurangwa cyane mu Rwanda, avuga ko byose byaterwaga n’uko yakoraga umuziki atari mu gihugu.

Ati “Iyo uri muri Amerika, indirimbo ukoze ukayohereza mu Rwanda hari igihe itagera ahantu wagombaga kuyigeza. Ubu nicyo cyanzanye, abantu bagiye gutangira kubona indirimbo zanjye. Icyaburaga ni ukuba nahagera, ku butaka bw’igihugu.”

Yavuze ko mu migambi ikomeye afite mu Rwanda harimo gusiga akoze igitaramo cyo kumurika album ye nshya yise ‘The Home Coming’, kizabera i Rubavu ku wa 29 Ukuboza 2018.

Yagize ati “Ubu nditegura gukora igitaramo cyo kumurika album yanjye ‘The Home Coming’, nzakorera igitaramo i Rubavu ku nkengero z’ikiyaga. Mbazaniye ibintu bishya, ni nk’agaseke gapfundikiye tuzagapfundurira i Rubavu, umuntu ukunda umuziki uzaza wese azishima.”

Mu bahanzi ateganya gukorana na bo hatagize igihinduka, harimo Bruce Melody, Riderman na Jolis Peace.

Shizzo uba muri Leta ya Indiana yagarutse i Kigali nyuma y'imyaka icyenda atahagera
Shizzo nk'umufana ukomeye wa APR FC yarebye umukino uherutse kuyihuza na Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top