Nyuma y’igihe kitageze ku mezi 6, Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Twizere Clement Buhake yongeye kubagwa imvune yo mu ivi.
Tariki ya 28 Gashyantare 2026 ni bwo Clement ukinira Ullensaker/Kisa IL muri Norway yabazwe bwa mbere ivi ry’ibumoso aho yari afite ikibazo cya Meniscus.
Nyuma yo gukiruka iyi mvune, ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 20 Gicurasi 2026, yongeye kubagwa ariko bwo akaba yarabazwe ivi ry’iburyo nabwo akaba yaragize ikibazo cya Meniscus.
Mu magambo ye, Clement yagaragaje ububabare yanyuzemo muri aya mezi atanu atambutse.
Ati "Uyu munsi nagiye ku mushyo mbagwa ivi ryanjye rya kabiri. Ni nyuma yo gukiruka iryo naherukaga kubagwa, gusubirayo byari ikinini bigoye kongera kumira nubwo byagenze neza, Meniscus yatunganyijwe, buri kimwe cyagenze uko cyari giteguwe."
Akaba yavuze ko yiteguye gutangira inzira yo gukira (rehabilitation), ku buryo azagaruka ameze neza cyane, yashimiye buri umwe wamubaye hafi.
Twizere Buhake Clement aheruka guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi muri Kanama 2025 ubwo biteguraga imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, u Rwanda rwahuyemo na Nigeria na Zimbabwe.

Ibitekerezo