Umunyamakuru Vital Karangwa yakoye umukunzi we mu birori binogeye ijisho (Amafoto & Video)
Umunyamakuru Vital Karangwa wamenyekanye kuri Radio Flash FM yasabye anakwa umukunzi we Ingabire Rosine mu birori binogeye ijisho byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki 14 Ukuboza 2018.
Aba bombi baherukaga gusezerana imbere y’amategeko mu muhango wabaye ku wa 30 Ugushyingo ku biro by’Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, baherekejwe n’abiganjemo abo mu muryango yabo ba hafi n’inshuti.
Bahamije isezerano ryabo mu misango ya Kinyarwanda mu bukwe bwabereye ahafatanye n’ikibuga cya Golf kuri SOS Kacyiru. Ibi birori byabanjirijwe n’imvura gusa iza gucururuka inshuti n’abo mu miryango yabo babasha kuhateranira nta mpungenge zibayeho.
Byari ibyishimo bisa ku batashye ubu bukwe bwa Vital Karangwa n’umukunzi we bamaze igihe mu munyenga w’urukundo kuri ubu bakaba biyemeje guhamya isezerano ryabo imbere y’inshuti n’imiryango ngo bazabane akaramata.
Mu misango yo gusaba no gukwa bacurangiwe n’Itorero Inkesha, byari ibirori bizira ibisindisha, umuryango wa Ingabire wazimaniye abashyitsi mu buryo bwa gikirisitu, hari ibinyobwa bidasembuye gusa.
Urukundo rw’aba bombi rwanahawe umugisha na Apôtre Dr Paul Gitwaza, Umuyobozi w’Itorero Zion Temple Celebration Centre abageni bombi basanzwe basengeramo. Ni umwe mu bo bageneye impano mu bantu b’imena babashyigikiye mu birori byabo.
REBA VIDEO IRAMBUYE Y’UKO IMISANGO YAGENZE
Apôtre Gitwaza azabasezeranya imbere y’Imana ku Cyumweru, tariki ya 15 Ukuboza 2018. Abageni bombi bari basanzwe ari abakirisitu babyerejwe basengana muri iri torero.
Iby’urukundo rwa Karangwa na Ingabire ntibyakunze kuvugwa mu itangazamakuru kuko byari bizwi n’inshuti zabo za hafi gusa. Umukobwa asanzwe ari umukozi muri Ambasade imwe mu zikorera mu Rwanda.
Karangwa yamenyekanye kuri Radio Flash FM na Flash TV mu biganiro birimo Newslab ndetse n’amakuru asanzwe. Yanabaye mu buyobozi bw’iki kigo aho yari Umwanditsi Mukuru (Chief Editor) n’Umuyobozi w’Ibiganiro (Program Director).

Ibitekerezo