Nsengiyumva Gakwavu Sidick, umunyamakuru wa Radio/TV10 yarushinze n’umukunzi we witwa Uwera Diane bamaranye umwaka urenga mu munyenga w’urukundo.
Uyu munyamakuru usanzwe ukora mu kiganiro cy’urubuga rw’imikino ahuriramo na Jado Castar kuri Radio 10 yaherukaga gutanga inkwano mu muryango wa Uwera Diane mu misango yabereye i Rwamagana ku itariki ya 15 Ukuboza 2018.
Umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wo wabereye i Kigali wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Ukuboza 2018. Itsinda ry’abanyamakuru bakorana na Sidick binyuze ku rubuga rwa Twitter ya Radio 10 bamwifurije kuzagira urugo ruhire n’umwaka mushya muhire wa 2019.
Sidick mu kiganiro aheruka kugirana na Inyarwanda yavuze ko bamaze umwaka bakundana n’uyu mukobwa yahisemo. Abajijwe icyo yamukundiye yasubije agira ati “Aratuje bitewe n’uko ateye, ubona yicisha bugufi. Ni cyo kintu cya mbere cyankuruye cyane kuri we mbona azavamo umugore mwiza.”
Ku wa 25 Kanama 2018 uyu mukobwa yashyize ifoto ye kuri instagram ari kumwe na Sidick maze yandika agira ati “Urukundo rw’ubuzima bwanjye. Ishimwe ku Mana.” Mbere y’aho yari yashyizeho indi foto ari kumwe na Sidick, yandika ati “Ndi kumwe n’uwo nishimira.”
Aba bombi bari batangaje ko mbere y’uko urukundo rwabo rushinga imizi ndetse bakiyemeza kurushinga bari barabanje kumenyana no kuba inshuti bisanzwe.
Sidick yaherukaga gutanga inkwano mu muryango wa Uwera barushinze

Ibitekerezo