Umunyamakuru Michele Iradukunda mu bagize akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda 2019
Iradukunda Michele, umunyamakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda na Magic FM yashyizwe mu bagize akanama nkemurampaka gatanga amanota ku bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2019.
Ku ikubitiro, irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ryatangiriye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Mujyi wa Musanze ahari butorwe abakobwa bazahagararira iyi ntara.
Abakobwa bitabiriye Miss Rwanda bazajya bahabwa amanota na Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016; Uwase Marie France ufite ubunararibonye muri iki gikorwa ndetse n’umunyamakuru wa RBA, Iradukunda Michele.
Ni ku nshuro ya mbere Iradukunda Michele ashyizwe mu bagize akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda 2019 cyo kimwe na Uwase Marie France.
Iradukunda Michele umwe mu bantu bazwi cyane mu Rwanda bafitanye amateka yihariye n’iri rushanwa kuko yarinyuzemo mu 2009 ubwo ryegukanwaga na Bahati Grace ndetse akaza mu bisonga.
Mu mwaka wa 2010 Iradukunda Michele yahataniye ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (Miss NUR) atahana ikamba ry’igisonga cya mbere. Izina rye ryakomeje kuvugwa mu binyamakuru mu cyiciro cya ba Nyampinga gusa mu 2013 yaje kwinjira mu itangazamakuru.
Iradukunda Michele azwi mu biganiro birimo icyitwa ‘Waramutse Rwanda’ ubu yinjiye mu buzima bushya abanamo na Humud David nyuma y’imyaka ikabakaba itandatu bari bamaze bakundana. Barushinze muri Kanama 2017.
Akanama nkemurampaka mu mwaka ushize kari kagizwe na Dr. Higiro Jean Pierre [bakunze kwita Papa Miss] uyu ari mu batangije ibikorwa byo gutora Nyampinga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, Isheja Sandrine [umunyamakuru wa Kiss FM] ndetse na Rwabigwi Gilbert usanzwe azwi muri Miss Rwanda mu myaka itatu ishize.
INKURU BIJYANYE: Ijonjora rya Miss Rwanda 2019 ryatangiriye mu Mujyi wa Musanze (Amafoto)
)
Ibitekerezo