Imyidagaduro

Umunsi DJ Brianne ayobera i Burayi

Umunsi DJ Brianne ayobera i Burayi

Dj Brianne yahishuye uko mu rugendo yigeze kugirira ku mugabane w’u Burayi, yigeze kuyoba ubwo yari mu mujyi wa Berlin mu Budage, ibintu avuga ko byamusigiye isomo rikomeye.

Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Umuvangamuziki Gateka Esther Brianne wamamaye nka Dj Brianne yavuze ko icyo gihe yari avuye mu mujyi wa Hannover yerekeza i Brussels mu Bubiligi, ariko ageze muri Berlin ahura n’ikibazo cyo kubura icyerekezo cyari kumufasha gukomeza urugendo.

Yagize ati "Njyewe uko undeba aha nigeze kuburira mu mujyi wa Berlin, mu murwa mukuru w’u Budage. Icyo gihe nari ndimo kugaruka mu mujyi wa Brussels mu Bubiligi, ngeze i Berlin mpita mbura icyapa cyinzana ndimo mva aho bita Hannover."

Brianne uri kubarizwa n’ubundi ku mugabane w’i Burayi kuri ubu, yanavuze ko hari abagiye bamubaza impamvu atakoresheje Google Maps, ariko asobanura ko byabaye mu bihe bidasanzwe.

Ati "Hari abantu bambajije bati ’Muri telefone yawe nta Google Maps ibamo?’ Ariko icyo nakubwira ni uko icyo gihe byari ku mpera z’umwaka, kandi nabonye bazungu bizihiza cyane ibirori byo gusoza umwaka. Ahantu hose hari hafunze kugeza kuri internet, nta n’iduka na rimwe ryari rifunguye, rero biracanga mba ndatakaye."

Yakomeje avuga ko gukoresha gari ya moshi mu Burayi bigoye ku bantu batabimenyereye, cyane cyane iyo ubikora bwa mbere.

Ati "Ntundenganye kuko ndatekereza ko ari Abanyarwanda bake bashobora kuza hano ukamutegesha gari ya moshi bwa mbere, ukamubwira ngo iragukura hano, nikugeza hariya afate indi, kandi ugomba kugenda urebera icyerekezo cy’aho werekeza kuri tike."

DJ Brianne yanerekanye ko nubwo byamugoye muri uwo mwanya, byamubereye isomo rikomeye, cyane cyane ku bantu bateganya gukora ingendo mu bihugu by’i Burayi, aho gukoresha gari ya moshi bisaba kwitonda no gusobanukirwa neza n’icyerekezo mbere yo guhaguruka.

Dj Brianne yavuze ko yaburiye i Burayi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top