Umunsi Annette Murava ahahamurwa n’ifungurwa ry’umugabo we Bishop Gafaranga
Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Annette Murava, yahishuye uko yahuye n’ihahamuka ridasanzwe umunsi yamenyeye ko umugabo we, Bishop Gafaranga,yari yajyanye mu nkiko kubera ibirimo kumuhoza ku nkeke, agiye gufungurwa .
Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Murava yavuze ko iyo tariki ihora mu mutima we, kuko ari bwo yakiriye inkuru yamutunguye kurusha izindi zose yabonye mu buzima.
Yagize ati "Mana yanjye, uriya munsi wo ku itariki 10 rwose ndayibuka kandi sinzanawibagirwa. Njya nkunda gutungurwa n’ibintu byinshi, ariko nta na rimwe nari narigeze mpinduka nk’uko byangenze uwo munsi."
Yakomeje avuga ko nubwo yigeze gutungurwa n’igihe yasabwaga kurushinga nubundi na Gafaranga ibyo yumvise uwo munsi byari birenze urugero, ku buryo yahise ahahamuka.
Ati "Nigeze gutungurwa umunsi banterera ivi ndanabikunda, ariko uwo munsi nahise mpahamuka. Nahise numva guhumeka biranananiye, ntangira kurira mvuza induru. Abari aho bakekaga ko ari ukubera ko umwanzuro utari usohotse nk’uko twabyifuzaga."
Murava yavuze ko abantu bari kumwe bahise bihutira kumutabara no kumuhumuriza, kuko bari babonye ko atabashaga kwakira ayo makuru. Yasobanuye ko na Bishop Gafaranga ubwe yafashe telefone ahamagara umunyamategeko we wari aho Murava yari ari, kugira ngo amenye icyateye iyo myitwarire.
Ati "Basanze byatewe n’uko numvise ko umuntu agiye gutaha. Umuntu utarigeze anyura muri icyo gihe ajye yirinda kugicira urubanza cyangwa ngo yumve uko umuntu abyakira."
Ku wa 10 Ukwakira 2025 ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahanishije Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe usubitswe nyuma yo kumuhamya ibyaha byo guhoza ku nkeke umugore we no gukubita no gukomeretsa nubwo bitari byabujije kumusabira igifungo cy’imyaka itanu.
Gafaranga yari yatawe muri yombi ku wa 7 Gicurasi 2025, akaba yari amaze amezi atanu n’iminsi itatu afunzwe.

Ibitekerezo