Sinema

Umukobwa wa Arnold Schwarzenegger yakoze ubukwe n’umukinnyi wa filime

Umukobwa wa Arnold Schwarzenegger yakoze ubukwe n’umukinnyi wa filime

Mu mpera z’icyumweru gishize, Katherine Schwarzenegger akaba umukobwa w’umukinnyi wa filime n’umunyapolitiki, Arnold Schwarzenegger yakoze ubukwe n’umukunzi we akaba umukinnyi wa filime, Chris Pratt bari bamaze umwaka bakundana, ubu bukwe bukaba bwarabereye mu mujyi wa California.

Ni ubukwe bwabaye kuwa Gatandatu tariki ya 8 Kamena 2019, bikaba byamenyekanye binyuze ku ifoto bashyize ku nkuta zabo za ’Instagram’ ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru.

Nk’uko bigaragara ku ifoto bashyize ku nkuta zabo za ’Instagram’, yaherekejwe namagambo abwira abantu ko bamaze gushyingiranwa.

Katherine yagize ati: Ejo hashize watubereye umunsi wa mbere mu buzima bwacu, twabaye umugabo n’umugore imbere y’Imana, inshuti n’abavandikwe.

Aba bombi batangiye gukundana kuva mu mpeshyi y’umwaka ushize wa 2018, bavuze ko ubukwe bwabo bwagenze neza, mu rukundo kandi ko bwari buteye ubwuzu.

Bakomeje bagaragaza ko bishimiye kuba bagiye kubana, bati: Ni by’umugisha kuba dutangiye intambwe nshya y’ubuzima bwacu.

Mu butumwa bakomeje gushyira kuri ’Instagram’ banashimiye Giorgio Armani wabambitse ku munsi w’ubukwe bwabo.

Pratt na Schwarzenegger basezeraniye i Montecito, umujyi wo muri Califonia, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika imbere y’imiryango n’inshuti harimo n’ababyeyi ba Katherine ari bo Maria Shriver na Arnold Schwarzenegger.

Pratt Chris w’imyaka 39 ni umukinnyi wa mafilimi y’uruhererekane, aho yamenyekanye cyane mu yitwa Parks and Recreation ica kuri televiziyo ya NBC.

Katherine Schwazenegger w’imyaka 29 ni umwanditsi w’ibitabo akaba n’umunyamakuru, ikindi kandi ni umwana w’umuhererezi w’umunyapolitili Arnold Schwazenegger wamenyekanye cyane mu gukina amafilimi atandukanye nk’iyiswe ’Commando’.

Pratt yashyingiranywe na Katherine nyuma yo gutandukana byemewe n’amategeko na Anna Faris bari barashyingiranywe mu kwezi k’Ugushyingo 2018, banafitanye umwana umwe w’umuhungu.

Katherine na Pratt bamaze gushyingiranwa

Ntirushwa Sylvestre / Isimbi.rw

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top