Imyidagaduro

Umukirigitananga Ngarukiye agiye kugaruka i Kigali nyuma y’imyaka itatu aba i Burayi

Umukirigitananga Ngarukiye agiye kugaruka i Kigali nyuma y’imyaka itatu aba i Burayi

Daniel Ngarukiye umwe mu bahanga mu gukirigita inanga mu Rwanda, aritegura kugaruka i Kigali nyuma y’igihe kinini aba mu Burayi.

Ngarukiye uzwiho ubuhanga mu gucuranga inanga, yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko ateganya kugaruka mu Rwanda muri Mutarama 2019.

Yavuze ko muri gahunda zimuzanye harimo gukorana indirimbo n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Masamba Intore, Muyango, Jules Sentore babyirukanye n’abandi.

Yagize ati “Ikizaba kinzanye mu Rwanda cya mbere ni ugusura u Rwanda n’abarutuye. Icya kabiri nzaba nzanywe no gukorana indirimbo n’abahanzi bafite aho bahuriye n’umwimerere wa gakondo. Muri abo nkaba naramaze kuvugana na Mani Martin umuhanga mu bahanga u Rwanda rufite, tukaba tuzakorana indirimbo nkigera mu Rwanda.”

Yongeyeho ati “Navuganye na Muyango ko nifuza gukorana indirimbo na we murabizi ko Muyango yatojwe na Sentore, ni umwe mu bahanga batagereranywa basigaye.”

Mu bandi bahanzi bakomeye ateganya kuzakorana na bo indirimbo harimo Masamba, afata nk’umwe mu bahanga bakomoka kuri Sentore Athanase.

Yongeraho ati “Mu bandi navuganye na bo harimo Jules Sentore. Twarabyirukanye arabizi, ni umwe mu buzukuru ba Sentore yasize kandi amusigira umurage w’impano ye.”

Nagera mu Rwanda, Ngarukiye ateganya kuzahita ategura igitaramo cyagutse cyo kumurika album ye ya mbere izaba ikubiyeho inanga yakoze mu myaka yatambutse.

Ati “Ikindi ni uko nzataramira Abanyarwanda bari bakumbuye inganzo yanjye nkanabamurikira Album yanjye, itariki nkazayibarwira ngeze i Rwanda.”

Ngarukiye Daniel , umwe mu bakirigitananga bakomeye aritegura kugaruka mu Rwanda

Ngarukiye washyize hanze inanga nshya yise ‘Nkunda umurya w’inanga’, iyi yingongera kuri nyinshi ze bwite yakoze. Ngarukiye kandi afite umwihariko wo kubasha gusubiramo inanga iyo ari yo yose mu zo hambere.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top