Siporo

Umukino wa APR FC na Rayon Sports washyizwe ku bihumbi 100

Umukino wa APR FC na Rayon Sports washyizwe ku bihumbi 100

Rayon Sports yamaze gushyira hanze ibiciro by’umukino uzayihuza na APR FC mu mpera z’iki cyumweru aho itike ya menshi yagizwe ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ni umukino uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 17 Ukuboza 2022, uzaba ari umukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona.

Rayon Sports izakira uyu mukino saa 15h, yamaze gutangaza ibiciro byo kuri uyu mukino aho itike ya menshi yo muri VVIP ari ibihumbi 100, muri VIP ni ibihumbi 30, ahatwikiriye ni ibihumbi 10 ni mu gihe ahasigaye hose ari ibihumbi 5.

Aya makipe azahura Rayon Sports ari yo iyoboye urutonde n’amanota 28, APR FC iri ku mwanya wa 4 n’amanota 24.

Itike ya menshi yaherukaga kugurishwa ku bibuga byo mu Rwanda ni iy’ibihumbi 50 Frw ubwo Rayon Sports yari yakiriye APR FC ku wa 11 Gicurasi 2022 ndetse n’igihe APR FC yari yakiriye Rayon Sports ku wa 19 Gicurasi 2022.

Gahunda y’Umunsi wa 14 wa Shampiyona: Imikino yose nis aa 15:00

Ku wa Gatanu, tariki ya 16 Ukuboza 2022

AS Kigali vs Gorilla FC
Marines FC vs Sunrise FC

Ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukuboza 2022

Rayon Sports vs APR FC
Rutsiro FC vs Gasogi United
Musanze FC vs Bugesera FC
Rwamagana City FC vs Kiyovu Sports
Mukura VS&L vs Police FC
Espoir FC vs Etincelles FC

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Yohani
    Ku wa 3-07-2023

    Andika Igitekerezo Hanongewemfana aperi nkabanifuza gufunguzaface book numukino waperikuwureba nareyo

  • Himbaza ezra
    Ku wa 14-12-2022

    Kobaciye macyeya cyane
    Weeeee

IZASOMWE CYANE

To Top