Umuhanzi nyarwanda w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Nzaramba Olivier yibarutse impanga 3 ni nyuma y’igihe kinini atagereje urubyaro.
Nzaramba Olivier w’imyaka 45, yari amaze imyaka 12 akoze ubukwe n’umufasha we ariko batarabona umwana.
Abinyujije ku rukata rwe rwa Instagram yagaragaje ibyishimo atewe no kuba mu kwezi gushize Imana yaramuhaye impanga 3.
Ati"mbere y’uko uyu mwaka urangira aho watubereye imbogamizi, nshaka gushima Imana yo iri hejuru ya byose, njye n’umugore wanjye tumaranye imyaka 12, nta bana twigeze tubona ariko twategereje twihanganye kuko ari Imana y’urukundo kandi yo kwizerwa."
"Tariki ya 10 Ugushyingo yaratwibutse iduha impanga 3, abahungu 2 n’umukobwa umwe. Turayiha amashimwe. Nshaka gushishikariza buri umwe uyu munsi Imana ntimukayiveho kuko nayo idashobora kubatererana, ntabwo yabibagiwe, izakora ibyo yagusezeranyije kuko ari iyo kwizerwa."
Nzaramba Olivier kuva 2009 aba muri Amerika n’umugore we, ariko akaba yaragiye aza mu Rwanda mu bihe bitandukanye.
Yakoze indirimbo nyinshi zitandukanye nka ’Arakomanga’, iyo aheruka gusohora yitwa ‘Humura’.

Ibitekerezo
Irafasha Erick
Ku wa 28-12-2020Imana ihabwe icyubahiro kandi ikomeze igufashe nkuko utihebye icyo gihe cyose ubu nikomeze kugufungurira amarembo yicyo uyikeneyeho mwonkwe!!!Dieu est grand louons-le à jamais
Irafasha Erick
Ku wa 28-12-2020Imana ihabwe icyubahiro kandi ikomeze igufashe nkuko utihebye icyo gihe cyose ubu nikomeze kugufungurira amarembo yicyo uyikeneyeho mwonkwe!!!Dieu est grand louons-le à jamais