Imyidagaduro

Umuhanzi Niyo Bosco ararwaye yasabye amasengesho

Umuhanzi Niyo Bosco ararwaye yasabye amasengesho

Umuhanzi Nyarwanda, Niyo Bosco yasabye abakunzi be kumusengera, ni nyuma yo kugaragaza ko indwara yamukubise hasi.

Uyu muhanzi ukunzwe na benshi kubera indirimbo ze ziryohera amatwi zikibonwamo na benshi cyane cyane urubyiruko, ntabwo ibintu bimeze neza, ni nyuma y’uko arwaye ndetse yari ari no mu bitaro ariko akaba yavuyemo.

Mu mashusho Niyo Bosco yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ari kwa muganga, yavuze ko nyuma y’imyaka 6 nta ndwara imukoraho ubu ameze nabi aho yasabye abakunzi be kumusengera.

Ati “nyuma y’imyaka 6 ntakorwaho n’uburwayi ubwo ari bwo bwose. Munsengere maze ubuntu bw’Imana buhore bunyigaragariza mu buzima bwanjye.”

Yakomeje avuga ko icyaba cyose agomba gukora ibyo yateguye. Ati “Icyaba cyose ngomba gukora ibyo nateguye byose kubera ko icyizere cyanjye gishingiye ku Mana.”

Niyo Bosco yigaruriye imitima ya benshi kuva yasohora indirimbo ye ya mbere muri 2020 yise ‘Ubigenza ute’ yakunzwe n’abatari bake aho ubu imaze kurebwa na miliyoni 3 n’ibihumbi 400 ku rubuga rwa YouTube.

Ubuhanga bwe mu kwandika bwatumye akomeza kwigarurira imitima y’abatari bake mu ndirimbo yagiye akora nka ‘Seka’, ‘Piya Puresha’, ‘Ishyano’, ‘Urugi’ ndetse na ‘Burayana’ aheruka gusohora.

Uyu muhanzi akaba amaze igihe asa n’ucecetse, ni nyuma yo gutandukana na MIE y’umunyamakuru Murindahabi Irene yarebereraga inyungu ze.

Mu mpera z’Ukwakira 2022 nibwo yatandukanye na MIE, tariki ya 1 Mutarama 2023 ni bwo Niyo Bosco yasinyanye na Sunday Entertainment Group Management amazezerano yo kureberera inyungu ze nk’umuhanzi bamukorera buri kimwe kugira ngo umuziki we ugere ku rwego mpuzamahanga.

Gusa ntibyaje gukunda kuko nyuma y’ukwezi kumwe bahise batandukana nta n’indirimbo n’imwe bamukoreye, indirimbo aheruka gusohora ni ‘Buriyana’ yasohoye muri Nyakanga 2022 agikorana na MIE.

Niyo Bosco yasabye amasengesho
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top