Imyidagaduro

Umuhanzi Magaly Pearl yambitswe impeta n’umusore w’Umunyamerika

Umuhanzi Magaly Pearl yambitswe impeta n’umusore w’Umunyamerika

Umuhanzikazi w’umunyarwanda Magaly Pearl yambitswe impeta n’umusore ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho uyu mukobwa asanzwe akorera umuziki.

Magaly yatangaje iyi nkuru y’ibyishimo kuri we abinyujije ku rubuga rwa Instagram asanzwe akoresha. Yagize ati "Ubuzima bwuzuyemo gutungurana, navuze yego ku nshuti yanjye magara ikaba n’urukundo rw’ubuzima bwanjye. Umutima wanjye wuzuye ibyishimo."

Uyu muhanzi yashyize indi foto kuri uru rubuga ashimangira urukundo rwe kuri uyu musore yemeza ko ari ’Umwami’ w’umutima we. Yambitswe impeta n’umusore witwa Austin.

Magaly ni umuhanzikazi ufite inkomoko mu Rwanda ariko ukorera umuziki we mu mahanga, amaze gukorana n’abahanzi bakomeye by’umwihariko abo muri Afurika ndetse aherutse gukorana indirimbo n’umuraperi Ice Prince bayita ’The One’.

Magaly Pearl yagaragaje umusore yemereye ko bazabana
Magaly Pearl yatangaje ko afite ibyishimo mu mutima we nyuma yo kwambikwa impeta
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top