Umuhanzi w’icyamamare ukomoka mu gihugu cya Nigeria, Kizz Daneil yatangaje ko ari mu gahinda nyuma y’uko yibarutse abana 3 ariko umwe akitaba Imana.
Ku munsi w’ejo ku wa Kane tariki ya 15 Nyakanga, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko Imana yamuhaye umugisha w’abana batatu b’abahungu ariko umwe ahita yitaba Imana.
Ati"Imana yampaye umugisha w’abahungu 3, Jamal, Jalil na Jelani. Nyuma y’iminsi 4 nabuze Jamal. Namusezeranyije ko nzaba se mwiza w’abavandimwe be."
Yahise kandi aba bana babiri b’abahungu abaha impano y’inzu, aho yavuze ko ari yo mpano ya mbere ahaye abana be.
Mu bana batatu yibarutse umwe yitabye Imana
Yahaye abana be impano y'inzu

Ibitekerezo