Iyobokamana

Uko umuhanzi Willy yiyumvisemo ko umugore we agiye gupfa ariko ntabyiteho, icyamugoye kwakira (VIDEO)

Uko umuhanzi Willy yiyumvisemo ko umugore we agiye gupfa ariko ntabyiteho, icyamugoye kwakira (VIDEO)

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uba muri Canada, Makuza Willy Gakunzi avuga ko mbere y’uko umugore we yitaba Imana yari yarabyiyumvisemo ariko ntabihe agaciro, kugeza uyu munsi ntarabashaka kwakira urupfu rwe.

Mu Gushyingo 2018 nibwo umugore wa Willy, Gatera Estelle yitabye Imana, ibintu avuga ko yagiye abona amarenga yabyo ariko ntabisobanukirwe neza akabyihorera.

Avuga ko rimwe umuntu yigeze kubasura arebye ukuntu babayeho amubaza niba umugore we amusize yabasha kubaho.

Yabwiye ISIMBI ko hari igihe cyageze atangira kugira ubwoba na we bwo kuba yabura umugore we.

Ati“hari igihe kigeze kugera nkajya nikanga nibaza nti ese Estelle yapfa byagenda gute? Mbere y’ukwezi mbere y’uko yitaba Imana, umwana wacu muto yari afite imyaka 2, nyina yajyaga ku kazi akarira ngo aramushaka ariko yashaka kumufata akanga akampungiraho. Yajya kuryama akarira ngo nyina amujyane bagera mu gitanda akavuga ngo arashaka ko papa ari we umusinziriza.”

“Umunsi umwe naramubwiye nti ibi bintu umwana akora hari ukuntu binkanga ukuntu, ariko njyewe niyumvisha ko ari njyewe ushobora kuzabasiga, bintera ubwoba nkanabimubwira.”

Willy Akomeza avuga ko ikintu cyamugoye kwakira nyuma y’urupfu rw’umugore we, ari ukwemera ko yitabye Imana.

Nyuma y’uko umugore we yitabye Imana, muri 2019 mu Rwanda yatangije umuryango Heart of worship ufite intego yo gushyigikira ibikorwa byo guhindura ubuzima bwa benshi no kubateza imbere, kikaba cyari igitekerezo cy’umugore we mbere y’uko yitaba Imana.

urupfu rw'umugore we yarwiyumvisemo mbere y'uko yitaba Imana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Kampire liliane
    Ku wa 9-01-2021

    Willy ukomeze mwihangane gusa ibibaho byose imana iba yarabiteguye nibwo twe kubyamira bitugora

  • Vava
    Ku wa 31-12-2020

    Komera Willy kubyakira ntibyoroshe ariko Imana izi impamvu yabyo!Nyagasani akomeze agukomeze muri byose.

IZASOMWE CYANE

To Top