Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, rigiye gushinga ikigo cy’ubucuruzi gishingiye kuri Siporo ku buryo mu myaka iri imbere iri shyirahamwe rizihaza mu mafaranga.
Ni umwe mu mishinga wamurikiwe abanyamuryango ba FERWAFA ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 31 Gicurasi 2026 mu Nama y’Inteko Rusange Idasanzwe.
Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice yavuze ko ari umushinga babona uzabafasha mu bihe biri imbere.
Ati "Tugiye gushinga Kompanyi ya FERWAFA ishinzwe ubucuruzi kugira ngo mu minsi iri imbere FERWAFA izabashe kwihaza mu buryo bw’amafaranga."
Fabrice yagarutse ku kuntu mu minsi ishize, babuze isoko ryo kwakira abantu muri hoteli yabo ya FERWAFA kubera ko atari ikigo cy’ubucuruzi.
Ati "Twabuze amahirwe yo kwakira abashyitsi muri hoteli yacu kuko FERWAFA Ntituri kompanyi, ntidushobora gukoresha ebm."
Yakomeje avuga ko basanze bagomba kubishyiramo imbaraga kuko hari ibyo babona bashoramo imari bigakunda.
Ati "Twaricaye turavuga ngo tuzashinge ikigo cy’imari cyitwa FERWAFA kizagenda cyaguka ariko mu bijyanye no gushora muri Siporo, ntabwo tuzajya kubaka imihanda ariko Siporo tubamo, turayizi, hari byinshi twashoramo kandi bikunguka, twabikora."
Ni igitekerezo abanyamuryango ba FERWAFA bakiranye yombi baracyemeza ku buryo gishobora gushyirwa mu bikorwa vuba.
Mu minsi yashize, higeze kuvugwa ko hagiye gushingwa Televiziyo ya FERWAFA ikaba kimwe mu byajya nabyo byinjiriza iki kigo amafaranga.

Ibitekerezo
Gabrier habimana
Ku wa 1-06-2026Yes turabishyigikiye