Siporo

Ubutumwa bwa Niyigena Clement asezera kuri APR FC

Ubutumwa bwa Niyigena Clement asezera kuri APR FC

Myugariro Niyigena Clement, nyuma yo gusinyira Smouha SC, yasezeye kuri APR FC avuga ko atazibagirwa ibihe byiza byose bagiranye.

Uyu mukinnyi wari inkingi y’ubwugarizi bwa APR FC, amazezerano ye muri iyi kipe yarangiranye n’umwaka w’imikino wa 2025-26, ntabwo yemeye kongera amasezerano.

Niyigena Clement wavugaga ko abona igihe cye cyo gukina mu Rwanda cyarangiye ari igihe cyo gusohoka, yahisemo kureba mu mahitamo afite atari ayo mu Rwanda.

Byaje kurangira yumvikanye na Smouha SC yo mu cyiciro cya mbere mu Misiri maze ayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri.

Abinyujije ku bwuga nkoranyambaga ze, Niyigena Clement yabwiye abakunzi b’iyi kipe ko atazigera yibagirwa ibihe bagiranye ariko na none igihe kigeze ngo ahindure paji.

Ati "Ku muryango wa APR FC, ndashaka gufata uyu mwanya ngo nshimire ubuyobozi, abafana, abakinnyi bagenzi banjye, abatoza na buri umwe wese nagize amahirwe yo kubana na we muri iyi myaka ine itambutse."

"Twanyuranye mu bihe byiza n’ibibi kandi buri kimwe cyari kigize uru rugendo. Mwarakoze kunshyigikira, kungirira icyizere n’inzibutso twashyizeho turi kumwe. Nzahora iteka mbyishimira."

Mu myaka ine yamaze muri APR FC yatwaranye nayo ibikombe bine bya Shampiyona, ibikombe bibiri by’Amahoro na Super Cup.

Muri 2019 ni bwo yazamuwe mu ikipe nkuru ya APR FC bwa mbere, ahita atizwa muri Marines FC, 2020 yagiye muri Rayon Sports batandukanye 2022 ari nabwo yarekezaga muri APR FC.

Niyigena Clement yasezeye kuri APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top