Ubushobozi bwo kugera mu matsinda ya Champions League turabufite - Dauda wa APR FC
Umunya-Ghana ukinira APR FC, Seidu Yussif Dauda yavuze ko bafite ubushobozi bwo kugera mu matsinda ya CAF Champions League.
Uyu mukinnyi ufatwa nk’imwe mu nkingi za mwamba za APR FC, yabibwiye ISIMBI nyumo yo gushyikirizwa Igikombe cya Shampiyona ya 2025-26 APR FC yegukanye.
Yavuze ko wari umwaka mwiza cyane ko banatwayemo ibikombe bitatu byose, akaba yizera ko mu mwaka w’imikino utaha bazakora ibyisumbuyeho.
Kukijyanye n’amatsinda ya Champions League, yavuze ko byose ari Imana ibikora bo barimo gusengera kugira ubuzima bwiza.
Ati "Ntabwo tuzi ibigiye kuba ariko ku bw’ubuntu bw’Imana ndakeka Imana yatugejeje aha n’umwaka utaha izaduha ibirenze, icyo dusengera ni ubuzima burebure n’ubuzima bwiza, ni byo bizatugeza aho twifuza kugera."
Ku kuba abona APR FC ifite ubwo bushobozi, yavuze ko nta gushidikanya ibufite kandi bazabyerekana.
Ati "Yego rwose dufite ubushobozi bwo kugera mu matsinda ya CAF Champions League."
Seidu Yussif Dauda akaba amaze gukinira APR FC imyaka ibiri muri itatu yayisinyiye, akaba amaze gutwarana nayo ibikombe bibiri bya Shampiyona na bibiri by’Amahoro.

Ibitekerezo