Ubusanzwe nanga ivumbi sinzi impamvu nsa n’iyi ntumbi - Papa Cyangwe yibasiye Kivumbi
Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru hari uguterana amagambo hagati y’umuhanzi Papa Cyangwe na Kivumbi King kugeza aho Papa Cyangwe yasohoye indirimbo yibasira uyu muhanzi mugenzi we.
Ubundi byatangiye ukoresha amazina ya Bakame kuri Twitter ashyiraho ifoto iriho amafoto y’abaraperi benshi yateranyije ba hano mu Rwanda barimo Papa Cyangwe, Kivumbi, B Threy na Bushali, Bull Dogg na Fireman,Ish Kevin na Kenny K-Shot maze asaba abantu guhitamo umuraperi bemera.
Kivumbi akaba yarahise afata ifoto ye n’iya Papa Cyangwe maze ayishyira ku rukuta rwe rwa Twitter maze iherekezwa n’amagambo agira ati "Sinubahutse Papa Cyangwe ariko namwe murakina cyane!"
Aha yashakaga gusa n’ugaragaza ko urwego ariho adakwiye kugereranywa na Papa Cyangwe.
Ntabwo Papa Cyangwe yabyakiriye neza aho yabifashe nk’agasuzuguro maze intambara y’agambo itangira ubwo hagati ya bo babwirana amagambo akomeye binyuze ku mbuga nkoranyambaga za bo.
Si ibyo gusa kuko no mu bafana ba bo bakozanyijeho, aba Kivumbi bati "Papa Cyangwe ntazi kuririmba", aba Papa Cyangwe bati "uwo Kivumbi ni nde ko nta ndirimbo ye tuzi, mutwereke hit yakoze yarebwe na miliyoni. "
Papa Cyangwe wari wahaye Kivumbi gasopo ko ku wa Kane (ejo hashize) azamuha ukuri, yaje kumwibasira binyuze mu ndirimbo yasohoye yise "Icyondo."
Ni indirimbo yumvikanamo amagambo akomeye cyane yibasira Kivumbi.
Ati "ndi anti dose reka nkukamire mu kitoze ntiwanoze reka mbisoze, iyi minsi irakona ingwe ku bantu nka we fata pause, njye ubusanzwe nanga ivumbi sinzi impamvu nsa n’iyi ntumbi, Cyangwe mu misozi 1000 ncanga ikarita wowe uri zombie, mfite gahunda yo guha gasopo ibi bipetit, uri gafifi ntunsaze nkurusha amapeti..."
Mu Rwanda hari hashize igihe hatumvikana ihangana mu bahanzi nk’iri kugeza aho umwe ajya muri studio yibasira undi, gusa ntawakwirengagiza ko byabayeho aho itsinda rya B Gun ryibasiraga Riderman mu ndirimbo bise imbunda z’ukuri na we agahita asohora iyo yise ’Amatopito’.
Abantu ntabwo bazibagirwa kandi ubwo umuraperi P Fla yirukanwaga muri Tuff Gang yasohoye iyo yise F**k You Jay Polly yashinjaga kuba ari we watumye asezererwa.
No disrespect to Papa cyangwe but you guys play too much😂😂 https://t.co/AjE2UeaByw pic.twitter.com/zwjlGJmpnT
— PAPA CYANGWE STAN ACCOUNT (@kivumbi_the_1st) November 7, 2022

Ibitekerezo