Ubukwe bwabaye ubucuruzi, bamwe barihinduza ibitsina - Karidinali Kambanda aganira n’ibyamamare (AMAFOTO)
Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda yagaragaje ko Isi umunsi ku munsi igenda ihinduka n’abayituye kugeza aho bimeze nk’aho nta kuri kuyibamo, abantu barihinduza imiterere, bagasaba gushyingiranwa bahuje ibitsina.
Yabigarutseho ubwo yari yakiriye Abakristu Gatolika bafite amazina manini kandi bakunzwe mu Rwanda (Influencers).
Iki gikorwa kibayeho bwa mbere mu mateka ya Kiliziya y’u Rwanda, cyabereye kuri Hotel Sainte Famille, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 1 Gicurasi 2026.
Mu ijambo rye, umushyitsi mukuru Nyiricyubahiro Antoni Cardinal Kambanda aganira n’abitabiriye "Catholic Influencers Connect", yagize ati "Tugomba kuva ku rwego rwo kuba abakoresha ikoranabuhanga gusa tukaba abahanga baritegura kandi bakariha icyerekezo".
Yakomeje avuga ko uyu munsi Isi abantu batuyemo iri ku muvuduko w’ikoranabuhsnga, Isi imeze nk’aho nta kuri kuriho aho abantu bihitiramo ibitandukanye na kamere
Ati "Uyu munsi, twisanga mu Isi yuzuye urusaku rwiza n’urusenya, Isi y’ikoranabuhanga igenda ku muvuduko uhambaye, Isi wakeka ko nta kuri n’inzira bibaho, kugeza aho umuntu yihitiramo ibinyuranye na kamere akaba yahindura nk’igitsina cyangwa ibyo gushyingirwa bikaba “deal” zisa n’izigirwa n’abacuruzi."
Karidinali Kambanda yanagaragaje impungenge ku ruhare rw’imbuga nkoranyambaga mu gukwirakwiza amakuru atari yo, avuga ko hari igihe ikinyoma gishobora kwamamazwa ku buryo gifatwa nk’ukuri.
Ati “Umuntu ashobora gufata ikinyoma akacyamamaza ku mbuga akakimenyekanisha, benshi bacyakira cyangwa se badatohoje bakagifata uko kiri, ugasanga gihindutse ukuri, benshi nicyo bemera, nicyo batoye, akagira ukuri, usanga ukuri kurayoba [...] Ku buryo rero muri iki gihe cyacu kumenya ukuri no kuyoborwa n’ukuri (biragoye), ariko n’ibintu byumvikana, iyo abantu bateye Imana umugongo, nta kundi kuri baba bagifite. Buri umwe aravuga ati uku niko kuri kwanjye, ntibagire aho bahurira."
Yasabye aba bavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga, gukoresha ibikoresho byabo yaba Camera, telefoni n’ibindi bagategurira Ivanjili aho yisanzurira.
Ati "namwe muhamagariwe gukoresha imashini na telefoni zanyu, camera zanyu, n’uburyo bwose bw’ikoranabuhanga (algorithms) kugira ngo mutegurire Ivanjili aho yisanzurira mu mbuga nkoranyambaga."
Bamwe mu byamamare bitabiriye Catholic Influencers Connect harimo abanyamakuru nka Imfurayacu Jean Luc, Jado Max, Rweme Mbabazi Gerard, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Aissa Cyiza, Benjamin Gicumbi, Ismaë Mwanafunzi, Hakuzumuremyi Joseph.
Hari abahanzi nka Muneza Christopher, Josh Ishimwe wanasusurukije abitabiriye iri huriro.
Iki gikorwa kigamije gutanga umwanya wo kuganira no gusangira ibitekerezo ku kamaro k’imbuga nkoranyambaga mu kwamamaza ivanjili no kugaragaza uruhare rukomeye rw’urubyiruko n’abakoresha izo mbuga mu kwamamaza inkuru nziza ya Yezu Kristu bijyanye n’igihe tugezemo aho Isi y’uyu munsi iyobowe n’ikoranabuhanga.
Catholic Influencers Connect yitabiriwe n’itangazamakuru ndetse n’abagira uruhare mu itumanaho n’ivugabutumwa rigezweho. Yitabiriwe kandi n’Abepiskopi, abapadiri abihaye Imana mu ngeri zitandukanye, Abalayiki ndetse na bamwe mu bafatanyabikorwa ba Kiliziya.

Ibitekerezo